Monday, April 8, 2019

Ndangira aho bashyinguye.




Umuvugo: Ndangira aho bashyinguye.

Rwanda rwambyaye
Ngusabye ibisobanuro
naba ngusonze
Naba nkugoye nkugondoje
5.Naba ngukuruye ngo ngukomeretse.

Mbe Rwanda mubyeyi
ibyawe birandenga
ikiniga kikaba cyose,
ishavu rikangundira,
10.induru inkangundagura!

 Rwanda rwambyaye
ndarana n'ishavu
kandi agatsinda rirara imbere,
 gusa kunda ngusabe
 usohoke urebe
15.narize nahogoye!

Benewacu akanunu ni mu gicuku
 bashize bose
gusa sinzi aho bashyinguye!
Nashatse hose nahebye
20.nuwabishe simuzi

ngo mubaze nyabuna
ahari umuzi
wabampaye ubuzima.
Ko bagiye ndi igitambambuga
25.none abo nabyaye

bashaka kubasura
 bakabaha icyubahiro
 none icyago gikomeye
nuko ntazi n'akanunu kaho bashyinguye
30.Ngo njye mpirirwa ahari nakwizihirwa.

Nyabuneka muntu
Wowe uzi iwacu
Nkura mu gicuku
Ndokora nanone
35.Ndangira aho bashyinguye.

Ndangira aho masenge ashyinguye
Mushyire ishyaka
Muheshe icyubahiro
Maze buri cyunamo
40.Njye musanga musure

Numva ko mama
Yishwe urubozo
Aririmbirwa ibihozo
Bamutemesha umuhoro
45.Bakamuca buri gice cy'umubiri

Bakamushyingura mu mashyiga
Agashya ubwa mushikake!
Ariko uwandusha inkuru y'iwacu
Yansura tukaganira
50.Akandangira aho mama ashyinguye

Nkamwishyirira indabo
Nkamwihera indamukanyo.
Ariko Rwanda
Niki cyo kanyagwa
55.Cyateye Abatangana

Ngo bateme intungane?
Iyo nkuru irantungura
Ikanshengura nkagaragurika!!
Benimana babaye Benimihoro
60.Intayoberana zivamo interahamwe

Zitoteza abatagatifu.
Ariko se koko Rwanda
Nzakore iki
Ko ijoro n'umunsi
65.Nsurwa naya masura yabo

Nkumva neza nsaze?
Ndabaririza uzi kubara inkuru
Ngo ankize iyi nkiranya
Ambwire n'akanunu
70.K'imibiri y'abiwacu.

Nyabuna nshuti y'Imana
Niba ari nawe wabishe
Iyi nduru mpora ndamukana
Ntigukora n'ahantu
75.Ngo nibura wikore

Uzinduke unyarukane
Ahari izo nzirakarengane?
Koko se Ruremabintu
Neza nzatabaruke ntanabatashyeho
80.Kuri irya nturo batihitiyemo?

Koko Mana ubu nabona ijuru
Ubuse naryinjizamo iri shavu?
Ko rinshishimura ngashira
Ngasa nutagira rutangira?
85.Ese mu ijuru

Haba amarira?
Ko umunsi natashye ntabasuye
Ahari bitazasibangana!!!
Ngaho nawe Mana
90.Ndangira aho bashyinguye

Mbahe icyubahiro
Dore nararokotse.
Ndangira aho bashyinguye
Nzaherekezanye n'urungano
95.Mbaganirire iby'iwacu

Imbere y'abacu.
Mbese Micomyiza
Nagize gicumuro ki?
Cyatumye abo tuvukana
100.Babavusha amaraso

Agasomwa n'imisega
Agatemba nk'isoko.?
Ese Rugira byose
Ubu koko abanjye baba
105.Bakiri mu bigunda nakira iyo ntimba?

Ese baratembanywe n'imigezi
Cyangwa inzuzi
Aho inzozi zanjye
Zazaba impamo
110.Nkamenya aho bashyinguye?

Ese bacumuye iki?
Cyatumye amagara yabo
Yandagara ku mugaragaro
Ba Mukundwa bagahandwa
Bagahererekanwa bagasambanwa umugenda
115.Nkabatarigeze umugisha?

Bajya kubahemba
Bakabitura kubahamba
Iyo mu binamba
Bagatembanwa n'itumba
120.Tukabura iyo batashye!!!!!

None n'ubu twarashobewe.
Ndangira aho bashyinguye
Mbasange mbasubize icyubahiro
Mbakereze umukiro
125.Bongere bambone,

mbataramiye iyo batuye.
Ariko koko Benimama
Bakubiswe impiri woshye impigi?
Bahigwa bukware!!!
130.Ese bucura wacu

Yacucumwe busimba
Asekurwa busombe?!!!
Ariko Mana mbega intimba
Mbega amateka ngo arambera urujijo!
135.Ese koko bagire gupfa

Ngire kuba imfubyi
None ngize no kubura
Aho bashyinguye
Ngo uko mbakumbuye
140.Nkenyere nkomeze

Mbasure twibasanire.
Nyabuneka ndakwinginze
Niba wibuka iby'iwacu
Ndema agatima
145.Nkura mu gatereranzamba

Undangire aho bashyinguye
Kuko byanze
Kudashyingura iwacu
Byangize nk'ishusho
150.Ndi igishushungwe

Isi yaranshoboye!
Yaransikamiye yarangundiriye
Ndatekereza agatambwe
Ngasa nusomye ku gatabi
155.Ngata umutwe.

Ndangira aho bashyinguye
Naho wangeza ku mva
Nakira ngakina
Nakunda ngakomera
160.Nashyira nkiyuburura nkiyubaka.

Disi byose
Dore ndabirora nkibyabaye ejo
Agapira papa yari yambaye
Agakanzu ka Kamariza
165.N'ijipo ya Jolie

Bindara mu nzozi
Nazengurutse amaguriro
Ngo mpagure utwiza nk'utwanyu
Gusa nahebye
170.Hehe n'akanunu.
.
Iyo nibutse bariyeri
Ndwara isereri
Nakwibuka zanyagwa z'indangamuntu
Nako indangamututsi
175.Bigakomera ndeba.

Izo nyagwa z'indangamuntu
Izo ziba indangahantu
Ngo zindangire indaro
Za benewacu basogoswe inkota
Mu mitima myiza
180.Itari yarigeze ikibi!

Iyo nibutse ko bambwira
Ko nsa na sogokuru
Ngaseka nka masenge
Nkagenda nka data
185.Nkavuga nka vumiriya

Mbura rutangira
Ngahogora simpore
Nibutse ko ntazi aho bashyinguye
Aho yenda
190.Abagashize babagenda hejuru.

Wowe uzi iby'iwacu
Banguka unkomeze
Undangire umugezi
Bajugunywemo nywumenye
195.Njye mbataramira

Cyangwa undangire agasozi
Kabisasiye bose
Njye ngenda mpakore isuku
Wenda nasubira ngaseka
200.Ndangira aho bashyinguye.

Rwanda mubyeyi
Uzabambarize bose uzagira impuhwe
Azambwire akanunu k'iwacu
Azaba ambyaye
205.Ubugira kabiri

Aho yenda nakongera
Nkagira akabiri
Ngakira iki kibi
Cyambayeho nk'ikibibi!.
210.Burya zirya nzibutso

Ni nk'impetso
Ziratujishe turakomeye
Si umurimbo ntihari n'imiringa
Hari imibiri y'abacu
215.Nicyo gituma mwumva

Mbaza umuhisi n'umugenzi
Inkuru y'iwacu!
Nicyo gituma rwose
Ndangisha aho bashyinguye
Ngo nzabashyire ishyaka
220.Twongere gushyikirana.

Hobe wowe
Utazi aho bari
Ngo ujye ubasura murire munaririmbe
Komera komera
225.Nimenya nzakurangira aho bashyinguye.

Umusizi Tuyisenge Olivier
Tel:+250787277631

Sunday, April 7, 2019

Mwicuze Mwaracumuye


Umuvugo: Mwicuze Mwaracumuye.

Naciriwe incuro
Nkiri incuke
Ncunaguzwa ncumbitse
Nicwa nicaye
5.kubwanyu mutanyumvise.

Umunsi mutangira
Ibyo nise ubusenzi
Iyi si nari ntarayisesekaraho
Nkisuganya ntegereje ibise
10.ngo nsohoke nsige

Mama wari kumbyara
Byaje kwanga
Aracurikwa aracunaguzwa
Aratukwa aratotezwa
15.azira ubututsi atihaye

Mwicuze mwaracumuye
Ko mwangize incike
Nceceke mbimire?
Cyangwa nce bugufi mbicire?
20.byose ndanze mwicuze mwaracumuye.

Ko nshimye bari inyenzi
Inyambo bari mwebwe?
Ndamukanye induru
Ngo mpamagare impuruza
25.mwicuze mwaracumuye.

Muti  <<umututsi
Ntatore agatushe
Ashengurwe n’ishavu
Hige abahutu
30.biturize batimaze

Naho abatutsi bazerere
Inyuma y’imirizo
Y’inka zabo
Borore dusarure
35.Nibavunike baza ntibavunyishije

Mureke twikoranye dukore
Dutsembe abanzi
Batazana inzangano
Bakatwicira umuco
40.barya ni ibicucu

Mwige imbunda
Tuzumve impundu zayo
Twivuna umwanzi
45.Maze twiturire muri paradizo>>.

Ayo mahomvu yose
Yarumviwe rwose
Inyokotutsi iratsembwa
Umuntu agambanira uwamugabiye
50.yica uwamucumbikiye.

Ko nshimye bari inyenzi
Wowe wabishe wari iki?
Nabona izuba
Naba njye
55.Nta murambo wishwe n’inyenzi nzi!!

Si nabita intare
Birya nayo byayitera intinyi
Kwica busenzi
Urimo agusekera
60.agusaba gusabana

Kwica ucucuma mu isekuru
Ko byari umuco
Se byo ni ubumuntu?
Ukubita ku nkuta
65.abatakuvuze ibitambambuga

Mwicuze mwaracumuye
Igihugu mwaragitemye
Nkabatifuza ko gishibuka
Mushaka ngo gikongoke
70.mwigumanire ubutunzi?

Bwahe bwo kajya!!
Uko nyuze
Kuri nyabarongo iriya
Inyibutsa inyikirizo
75.Yariho cyagihe!!!!

Utagira icyaha
Useka amasaro agaseseka
Uberewe n’ubusugi
Ukabumusahura busimba
80.ukamuhemba mbona

Ukamuroha muri nyabarongo
Ukamugabiza ingona
Zigatura imibi
Inkongoro nazo
85.Ukazibera shebuja ,ukazishumbusha abadushimishaga.

Mwicuze mwaracumuye
Mwicuze mushize amanga
Birya uretse no kuba rwose
Bitari iby’I Rwanda
90.ntanahandi mbizi

Sinabaca icyiru
Cyabirya byaha
Sinakibona habe namba
Mwicuze mwaracumuye
95.mutakambire rugira

Kwibuka si inzika
Ni inzira nziza
Yo kunzahura aho narinziritse
Mu gahiri n’agahinda
100.mu marira n’amaganya

Kwibagirwa byo
Byaba ari ubupfapffa
Bupfunditseho ubupfu
Naba mfuye mfutse
105.naba mfobeje abanjye

Mwicuze mwaracumuye.
Naho abahakana
Barya barigiza nkana
Kereka niba babona
110.iyi ntimba narayitoraguye

Muri mata 1994
Amaraso yatembye ino
Rugira yasuhukiye I mahanga
None dore yaragarutse
115.abihishe mwigaragaze

Mwicuze mwaracumuye.
Rwa Rwanda rwanjye rwo hambere
Rwaremye inkongi muri njye
Rwancumuyeho bidaciriritse namba
120. rutuma mbaho nk’imbohe

Igihe kirageze
Ngo mwicuze mwaracumuye
Twunge ubumwe twembi
Twambare ubunyarwanda
125.inyangarwanda zari zaranyaze

Ingengabitekerezo ya genoside
Kiriya cyorezo gifatwe by’iherezo
Gishyirwe mu buroko burundu
Tuve mu bukode bw’ubukungu
130.twubake u Rwanda

Reka nsubike iyi nganzo
Sinayigera ku musozo
Gusa abatimaje baticuje
Mugane ibikwiye
135.mwicuze mwaracumuye

Iyi miturirwa
Iyi itatse kwa Gihanga
N’imbaraga za bene kanyarwanda
Batahirije umugozi umwe
140.bisuzumye bakisungana.

 Mwe muri iyo
Igihe ni ryari?
Ngo mwicuze ko mwacumuye?
Ngo mutakambire abo mwatoteje
145.Muturane nta mahane?

 Iwacu isango ni isange
Reka nsayuke
Nta nda nini ino twigeze
Ngo yenda tumire imbabazi
150.ducane ibyazimye.

Kwibuka niyo njishi
Ijishe Ubunyarwanda
Niyo nkindi nambitswe
Nkerewe nababara
155.Mwicuze mwaracumuye.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER



Wednesday, September 26, 2018

Narushye Uwa Kavuna.


Umuvugo: Narushye uwa Kavuna

Cyo ngwino umvure
Cyangwa umvushe
Nubundi narushye
Uwa Kavuna.
5.Umunsi wanze kunsibanganamo

N’umunsi uva inaha
Nkagutwaza umusaraba
Nkakurenza amataba,
Nabaye ibandi ndimenya
10.Bene nyoko banyica numva

Narushye uwa Kavuna.
Umunsi ugenda
Nabaye imbobo
Mbura imbamutima
15.Ntemana n’abaturanyi

Narushye uwa kavuna.
Ba bakobwa wadusiganye
Babaye indaya kubw’indamu
Njye ndi indindagire
20.Amaguru yabo

Arantunga nkaramuka
icyoroshye cyabo
kimpesha icyubahiro
nkarya kabiri
25.Narushye uwa Kavuna.

Ubu nsa nk’akavurivundi
Ndi mu itsinda ry’amabandi
Igikundi ndimo
Baragihisha uruhindu
30.Narushye uwa kavuna

Ba masenge wasize
Ni ibisambo
N’amasura masa
Bandiye umutima
35.Nsigariye ku mano

Naho ba marume
Bandaza mu rume
Ndira mpogora
Barangambanira ngo bangabize
40.Ibisare by’ibisimba

Ngo ihiii ntibashaka
Icyohe cy’ikigande
Icyana cy’igihutu
Aho iwabo !!
45.Barahashaka imfura

Z’imbavu ndende
Zirya nk ‘izabyigeze
Ureke ibihutu bibyigera
Narushye uwa Kavuna
50.Mumvure cyangwa mumvushe.

Ba bakobwa wadusiganye
Barabasohoye bo barabasibye
Ngo ni ay’ubusa
Nta n’uteze kubasaba
55.Nuwasara ntiyabarengereza igare

Amashuri yo murayanganya
Amazuru yabo mabi
Yabimishije ubutoni
Bene wanyu
60.Babatoza gukuka

Naho guseruka
Hazaseruka imfura zikibyiruka
Ese mawe
Ko unduta wazandangiye
65.Uwazanye ubwo bunyagwa

Bw’ubwoko
Ngo mutsinde iyo?
Narushye uwa kavuna
Umunsi nkurenzaho itaka
70.Ibyago nabiburiye umupaka

 Hambere aha
Sogokuru yasutse umusururu
Nsomyeho ahindura isura
Igicuma acyirenza urugo
75.Ngo hato amaraso yanjye

Ativanga naye
Akitwa umuhutu!!!
Umunsi nguherekeza ndira
Nanubu ndacyahogora
80.Niburiye isano

Nabaye igicibwa
Ndahungabana ntazicyo nzira
Iyo ngeze ahakabaye kwa Data
Bahuruza imihana
85.Hafi kuva imyuna

Ngo baze barebe ruharwa
Urwana rwo mu batutsi
Rw’ubuzuru bw’ubuzingo
N’ubutoki burebure
90.Nk’ubutagira icyo bukora

Bakantuka ibibi byose
Nasaba isano
Ngasanga nd’igisimba
Nti ni gashyire nzira
95.Gatahe nako gatumuke

Sekuru yafungishije se
None bagatumye nk’ingenza
Narushye uwa Kavuna.
Mama umunsi ugenda
100.Numvise nakujya inyuma

Iwanyu banyita ibandi ry’umuhutu
Kwa data bakanyita
Urwana rwo mu batindi b’abatutsi
Navuze iwacu
105.Mbura n’iwanyu

Narushye uwa kavuna
Ubu bene mama
Ni amabandi
Ni indaya butwi
110.Indaya zitagira ubwoba,

Yewe zitagira n’ubwoko.
Wambwira aho uri
Mubyeyi nakwisurira
Ngasuka amarira
115.Nterwa naza ndirimbo mbi,

Ndirimbirwa urwunge.
Nabonye byose byanze
Nibera ku muhanda
Nubwo uhanda
120.Ibisigazwa n’imisigi

Bisumba amasosi
Asize incyuro
N’imigati itatse imitongero.
Bene mama
125.Bakadandaza amagara

Nanjye ingagari
Nziba amagana.
Mama mubyeyi
Ntumaho roho
130.Yawe indinde indengere,

Benewanyu barandeba
Barampiga ngo bampitane
Kuko iyo bandeba
Inzigo irazuka
135.Bakanyitiranya n’ikishi bakanyishisha.

Narushye uwa kavuna
Mwindenganya gaa!
Sinjye wishe!!
Hishe data
140.Sinanjye wasambanye ahatariho

Hasambanye mama!!
Ibyo byose ndazira ibyiki?
Ibyo mupfa muzabipfane
Njye singira ubwoko
145.Nabuze kivura,

Mbura kivugira
Mbona gishengura.
Uyu mutima uyu ntunze
Untota gupfa nkavaho
150.Kuko ntacyo maze!

Ndazira indeshyo
N’imbavu mbungana!!
Uwazikuramo zikamvamo
Numva ari ibikunda
155.Urupfu narutumira tukituranira

Tugasangira umusigi
Nabona twasabanye
Nkarusaba kuncyura
Nkava inaha
160.nkajya ahari amahoro ahinda.

Ayo madayimoni bavuga
Bazayanteje nkaba nk’igishushungwe
Ko ahari bakwishima
Ayo marozi babeshya
165.Abahe ko atangeraho?

Ngo nyagure nyasome
Njye nirirwa ku gasozi
Nambaye ubusa
Ibinyita bisimbuka
170.Ko ahari bene ubwoko

Ubwonko bwawe
Bwakuzura ibyishimo!!
Niburiye ubwoko
Nabaye nyakamwe koko
175.Igihugu cyuzuye bene wacu?

Nabaye incike
Mbura nuwancira incuro
ngo nuko hamwe
Ndi icyana cy’igihutu
180.Ahandi ndi icyana cy’igitutsi?

Uyu mutima utera
Wankundira ugahagarika gutera
Gitera akanshakira
Ahandi ho gutura
185.Hataba ihohotera?

Ese mama?
Umbyara warabyishimiye
Ese wambyariye icyenda?
Hoya nako ni arindwi
190.Ahari nicyo gituma

Bantera imirwi!!!?
Ese ujya kumbyara
Ubu wabitinzeho
Sinkurenganya nibyakuguyeho?
195.Ese uziko umunsi utabaruka

Wasize utambwiye data ?
None uwo bantungiye agatoki
Ni ikigabo kihaye
Ndakireba nkabona kitambyara
200.Rwose barakibeshyera

Ese nawe wari warubatse ku moko?
Mbihindure nkwite umugenzi
Nzavugeko navutse ukwanjye
Nka Merikisedeki wa mwami?
205.Wavutse nta se nta Nyina?

Ese mama ujya kumbyara
Waruziko nzapfa ntasetse?
Ese wansigiye iki
Hagati nk’ururimi
210.Mu gihuru cy’ururimbuko?

Aho ntari bubone ururimbiro?
Ese kuki wagiye
Utambwiye data
Ugatuma nsiragira
Nsabiriza ku ngufu
215.Uwambera data?

Iteka uko nsuye
Cya gituro cyawe
mpavana igitero.
uko nsomye ka kandiko
220.wasize usinye

ngasa nuwisogose igisongo.
abandi bana
bagira iwabo
 bakabatetesha bikwiye
225.naho njye wansize ku gasi

nanamye ntemye
ntegeye amaboko
abifuza kuyatwika
bakayavumbika akavaho
230.narushye uwakavuna.

ese mawe wamenye ko
umwana wawe
yitwa ibitindi gasani byose?
ni ikinyendaro,
235.icyana cy’indaya n’ibindi

nonese mawe
kuki bakwita indaya ?
ese ni ukugusebya?
Cyangwa byari ugushaka indamu?
240.Ngo nkunde ndamuke?

Ese ko numvana benshi
Ko duhuje imico
Twese tutari duhwitse
Aho  ntibakwangaga nkuko banyanga?
245.Ubu narakuze

Nabuze uwanyizera
Ngo ndi umwana w’indaya
Nta ndero!!!!!
Gusa bintera kwibaza niba
250.Ababuze indero bose

Ari abana b’indaya?
Bibaye ibyo ino
Indaya zaba ari uruhumbirajana!!
Mawe narushye uwakavuna
255.Ndatambuka bakanyikangamo

Umwana w’umwicanyi!!
Ahandi ndi umwana w’abagambanyi
Ndabyibuha bikaba icyaha
Nananuka bikaba ikindi!!
260.Ubu umugore rukumbi

Mfite ni inyandiko
Niyo inyemerera
Nkayitura intimba intimbura
Naho inshuti magara
265.Ngira ni amarira

Niyo ansunikira iminsi
Akangabanyiriza kubabara
nkabaho none
kuko kuramuka ejo
270.aba ari ikiroto mu bindi.

Mbaye Imana
Numva ntawe natuma
Avukira ku vumwa
Naca ubwoko
275.Nkimika ubumuntu

Kuko ubwo bwoko
Nibwo bwangize igikoko
Menyera ikiboko
Mbura amarangamutima
280.Uko mundeba narushye uwa kavuna.

Narushye uwa Kavuna
Nabuze epfo
Nabuze ruguru.
Ko binteye intimba
285.Bene wacu

Bamwe buzuye inzibutso
Ndajya kubunamira
Imitima ikambana ibihumbi
Bene data
290.Bakanshinja kwibonekeza

Bene mama
Bakabyita kurenzaho
Narushye uwa kavuna
Nabuze aho nivuza
295.Nabuze iwacu mpareba

Nubuze uwanyica
Mbura nuwanconca
Ngo ance ino
Narushye uwa kavuna
300.Bene wacu bamwe ni abazamu

Abandi baba i buzungu
Bamwe buzuye za gereza
Abandi buzuye inzibutso
Nabaye intabwa
305.Ntoragurwa n’agahinda

Karandera ndakura
Kangira uku nabaye
Kampyinagaza katarankoye
Mba igicibwa hose
310.None narushye uwa kavuna.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER.
UMWAKA: 2018















Sunday, April 8, 2018

Inkovu ziracyavirirana







































 Umuvugo: Inkovu ziracyavirirana

Rwanda rwambyaye
Mpagaze kure
Muri ya misozi
Imwe yasizwe iheru heru
5.Ndoye ruguru

 Nibuka rwa rugamba
Rwagusaritse uruguma
Rukakwambura ingenzi
Numva ibikoba birankutse
10.Umutima urantorotse

Rwanda rwambyaye
Ese nzatire umutwe
Nguhimbire ibihozo?
Ko uwo nahoranye
15.Ubu ntawo

Wajanjaguwe n’ibikomere?
Mata 1994
Igihugu cyabaye igihuru
Igihango mu miryango
20.Kiratatirwa umututsi aratabwa

Yicwa nk’itungo
Atabwa ku gasi
Arashinyagurirwa bitavugwa
Amaraso ye
25.Asomya n’imisega

Imana nziza
Imwe y’u Rwanda
Yitahira itabajije
Bene u Rwanda
30.Tugira ngo yagaye indaro

Rwanda nkunda
Za nkovu ziracyavirirana
Amasura y’abasogoswe
Bwa buhiri n’imihini
35.Ya mihoro nabonye

bindara iteka mu nzozi
binzira buri joro
nabuze ihumure
natonganye no kugoyeka
40.nananiwe guceceka

aho bansogose bya bisongo
hahoramo imisonga,
aho bancumise rya cumu
hambuza kwicara
45.inkovu ziracyavirirana.

iyo nkwibutse Rwanda
ishavu riranganza
amarira akambanza
ngasa nusaze
50.nibutse iminsi

Interahamwe zitwambura ubumwe
Amazu yacu
Agahabwa inkongi
ya sano yacu
55.igasuhererwa igasiba isoko

mu ntimba intimbura
nibaza icyateye umunyarwanda
kwitera ntawa mutumye
akihekura imfura
60.agasigara ku gasi

aciriritse  yicuza.
Rwanda rwambyaye
Sinsibira namba
Gusurwa naya masura
65.Ya bya bibondo byawe

Byishwe urwagashinyaguro.
Mbe gihugu nkunda
Inkuru yanjye
Iteka isa n’ icumu
70.Uko nyitekereje

Iranterura ikancinya
Ikankora mu  nkovu
Ikava ubwo Ikavirirana,
 intimba ikamperana
75.Nkibaza ubusazi

Bwateye I Rwanda
Ngo umuntu yice
Uwa murwajije
Imyaka Magana
80.Akamurwanira ishyaka

Bakagabirana amashyo.
Mubyeyi wambyaye
Ntumpore uko undi
Mbabara cyane
85.Iyo mbonye Nyabarongo iriya

Nakwibuka ko yatembanye  iwacu
None habe n’agacu
Nababarizamo koko !
Inkovu zanjye
90.Zivirirana ubutarekera

Iyo nibutse umunsi
Ahakinaga imitavu
Hatambaga inkona
Inkongi irankongora
95.Ngashira numva

Rwanda mubyeyi,
Nabaye nk’igishushungwe
Ishusho y’ishavu
Yandemyemo igicumbi
100.Ndira ubudahagarara

Gusa uwampa umpoza
Nakwicara nkamubarira
Iby’inkovu zanjye
Ahari yenda
105.Yanjyana i Nyamagana

Nkahatura nkahaguma
Yenda nakira  uru ruguma.
Rwanda nkunda
Ndacyari inkomere
110.Urukumbuzi rurangurumanamo

Nkumbuye urungano
Nkumbuye iwacu
Nkumbuye babaziranenge.
Uzantumire bose
115.Ngo uzantangayo azantangire intashyo

Ambwirire bene u Rwanda
Ko mbakumbura cyane
Ijoro n’umunsi
Mbarota amanywa n’ijoro,
120.Gusa uwangeza mu ijuru

Ahari navurwa
Sinakongera kuvunywa
No kuvuga ko mbakumbuye
Nasubira ngaseka
125.Nkibagirwa rwa rwango

Rwakorewe inyoko Tusi
Bakagaburirwa tsese
Maze uwitsamuye
Bakamutsemba  urw’urubozo.
130.Ya majoro y’umwijima

Muri ya Mata
Imwe ya maraso
Yandemyemo inkongi
impora inkomoko ntihaye
135.ya mirabyo n’inkuba

byo muri Mata 1994
naya mvura nyamwinshi
naya myaka yeze
igasazira mu mirima
140.nkaho itagira banyirayo

za nduru z’abatangana
ya marira ya bene u Rwanda
bimpora imbere
nk’igicucucucu cyanjye
145N’ubu inkovu ziracyavirirana

Mata ntindi
Wandemyemo intimba
Nujya undora ndira
Ujye wishinja ibyaha
150.Dore ni wowe wangize incike

Rwanda rwanjye
Wabonye byinshi
Bakwambuye abawe
Mu itumba rya Mata
155.Wuzuye ibikomere.

Mbe Gihanga muhanga
Wowe wahanze u Rwanda
Umunsi utabaruka
Kazungu yazanye muzunga
160.Aducamo ibice

Bukeye turicana turacoca
Dupfa ubupfapfa
Nako ubusa
Kuko twese nabonaga dusa
165.Nizere ko wadusabiye kwa Nyagasani

Rwanda mubyeyi
Igihe ni iki
Ngo nikoranye icumu n’icondo
 Nshake  umuheto n’imyambi
170.Ndwanire urwambyaye

Amateka yanjye
Ni mabi bitavugwa ndabizi
Inkovu ziracyavirirana
Gusa nsanze ntawundi
175.Numwe wo kumvuza

Utari uwo tuva inda imwe.
Rwanda ndakuze urandora
None se
Abe ari njye ukudindiza
180.Ngukore mu nkovu ?

Ya majoro y’amaganya
Ni intimba amagana
Hinga mbyibuke
Ubundi mbyuke
185.Mbubakireho ejo hanjye

Rwanda rwiza
Irya miturirwa igutatse
Iyi yuzura ijoro n’amanywa
Ndayirora nkarira
190.Gusa nkarahira nkirenga

Nti ntawe uzayisenya
Ndaha mba nkubura
Iterambere rigutuye
Rituruka k’ubupfura
195.Nzaripfumbata ndibangire ingata

Ndyikorere cyane
Ndibwire bose.
Rwanda nkunda
Uri intwari byahamye
200.Umunsi bagutwika ugakongoka

Abawe tutakigoheka
Narakurebega kubw’akaga
Naroraga kakugarije
Ngahuga mboroga
205.Mbaza umuhisi n’umugenzi

Ahandi nzita iwacu
Kuko nabonaga wowe
Ubaye incike
Utanirerera n’incuke
210.Ngo uyibonere n’icumbi

None Rwanda
Dore uraganje
Ahari amatongo
Huzuye amataje
215.Ahakinaga inkongoro

Ubu harakina imitavu
Ahari ibihuru
Hatuye ibihunyira,
Ubu hari amashuri n’amamashini
220.Abawe bariga bakaminuza

Iyo mbonye imiturirwa
Imwe ikabakaba ijuru
Numva ntakwiye kujumarirwa
Ngo mperanwe n’ishavu
225.Kuko Rwanda urashoboye

Rwanda ngufitiye umwenda
Izi nkovu zivirirana
Nizi nguma zingundira
Sinzazemerera Ko zinsigarana
230. ngo nsare nsigare

Ahubwo izi nkovu
Uko zivirirana
Bizamviramo umuti ukuvura
Kuko bizatuma nshikama
235.Nshinyirize ngukorere

Maze ukomere
Ukire ibikomere
Rwanda rwambyaye.
Kuba nkuvuka
240.Si ipfunwe ngo mbipfukirane

Ni ikamba rikomeye
Reka mbikurane
Uko nibuka
Njye mpora naniyubaka
245.Maze uko undebye

Usingize icyo wambyariye
Munyarwanda ntiza amaboko
Twimure iby’amoko
Twimakaze Ubunyarwanda
250.Ingobyi twagabiwe.

Wowe ukigengwa
N’ingengabitekerezo ya Jenoside
Nturi imfura namba
Wanga u Rwanda
255.Urwifuriza ibifutamye.

Rwanda rwambyaye
Nzakubera umuvunyi
Nkuvure aho uvunitse
Nkuvuge aho ndi
260.Nkwambare ijoro n’amanywa

Nubwo inkovu zikivirirana
Urukumbuzi ku bacu
Rukiri rwose
Uzamvure tuvuzanye
265.Unkande dukomezanye

Unkunde dukorane
Unyubake nkubake
Nzakuvugira ibihozo
Nkuririmbire ihumure
270.Uhorane icyizere

Cyejo hazaza
Maze abo ubyaye
Bazabyiruke babyina
Ubumwe mu banyarwanda
275.N’iterambere rikomeye.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
MATA 2018