Monday, December 19, 2016



UMUVUGO: Mfa iki na data?

Umubyeyi ni ingenzi
Ni indirimbo nziza
Ni icyivugo cyizima
Turagitarama mu bitaramo
5.Tugataraka bigatinda.

Uramwirahira ndabizi
Yakubyaye abyishimiye
Ukura akureba
Akurera akurinda
10.Agutaho ibitangaje

Umubyeyi umbyara
Ntaramvunisha navuka
Arandera akandengera
Gusa data we dawe
15.Yaratannye ntitwatarama.

Simubaza umugati
Sinzi umugambi
Yanyambuye umugara
Umugisha wanjye
20.Kuri we ni umugani.

Yimitse inzoga
Inzara iradutsemba
Atsemba amahoro
Amahane arahembera
25.Amasaka arashesha.

Ngo azashishoza
Ashake ishami
Ashoke ibishanga
Ashake isusa
30.Ayisase adusesereze.

Yimare ishavu sha
Ashimishe umushaha
Ese shahu sha
Uba undeba uku
35..Ndakumbura cyane.

Urungano rwanjye
Gusa kurenga irembo
Byaba igihombo
Si igihembo
40.Natumwa igufwa ry’urushishi.

Ibyaha mu byiyumviro
Inzozi zikanganye
Ibicuro bincura
Urugamba runyugarije
45.Mfa iki na data?

Akiganiriza akigamba
Akivovota akivugisha
Akava ahava
Akatuvanga akatuvuyanga
50.Bigashira cyera.

Ni nyir’ijabo
Agafata ijambo
Ati cyirihe cya cohe
Cya cyomanzi cyawe
55.Niko nyirakana?

Akigamba cyane
Ati wambyariye neza
Nyamusaninyange ndashima
Sheja we ndashimagiza
60.Shumbusho nukoo!!

Ndagukunda urabizi
Usa ni agasaro
Uteye butagatifu
Akamutaka bitomoye
65.Yankubita amaso.

Agafunga isura
Agasasuhererwa bidasanzwe
Umujinya ukamusaba
Akavuga nabi
70.Ati uyu we yavutse he?

Ayo yanyise ntayazi
Utuzina twiza
Kuri we rwose
Ni indaya
75..Ni ishyano nayandi.

Mfa iki na data
Natahaga iteka
Ubwuzu ari bwose
Ubwana bwanjye
80.Bwuzuye ubwira

Ntaha ntibika
Nti ntahe
Mpobere data
Duseke cyane
85.Dusakuze umunsi tuwirize.

Ancire imigani
Ambambuze imigano
Ampe imigambi myiza
Musabe umugati
90.Twishimane bitinde.

Byabaye inzozi
Zimwe z’umuruho
Atonesha abato
Arantoranya arantoteza
95.Ndibaza nti mfa iki na data?

Nkahora nibaza
Nti niwe umbyara?
Cyangwa nundi ntazi?
Nkibaza cyane
100..Rikarasa rikarenga.

Intero iwacu
Igahora ari intimba
Intinyi ari yose
Intore ni ntazo
105.Hahora intonganya.

Imitima muri njye
Ikaba ijana
Nkabura ijabo
Akanjujubya akanjora
110.Nti mfa iki na data?

Yataha igicuku
Agacubanganya ibicuba
Mama akaba igicucu
Njye igicibwa
115.Mfa iki na data?

Ndateka ntibiryohe
Naba umukamisha
Ntakame akikabusha
Akigira ku kabari
120.Nti ese navutse aha?

Yataha atemba
Ati nyirarunaaa?
Wowe ni indaya yawe
Hafi habe hanze
125.Akatwikiza agakinga.

Imbeho ikadutunda
Tukabunda mu bigunda
Nareba mamaa
Amarira akareka
130.Nkiheba nkarira.

Nti nziyahure?
Nzavaha se?
Ngehe se sha?
Ko ntawashobora ishavu!
135.Ishavu ryashibutse muri njye.

Bindambiye ndembye
Ndize ndushye
Ndemerewe ndora
Ndindira ndeba
140.Nti mfa iki na data?

Mbonye byanze
Njye ni ubusugi
Dusesa amasezerano
Ndasezera ndasohoka
145.Nkibaza nti mfa iki na data?

Abahungu bahumutse
Baranshaka baranshuka
Barandangaza ndarindagira
Ndemera nitwa indaya
150.Nduha ndeba.

Ndibwira rwose
Nti mbonye umukunzi
Unkunda wese
Namusanga tukisungana
155..Namukunda nkamukundwakaza!

Yantamika ngatuza
Ndabona ndemera
Ndemera ndarongorwa
Arandunguruka aranduruka
160.Ndateseka birenze.

Uwo mbyaye nawe
Akambaza ubudatuza
Ati mamaaaa?
Nkubaze uransubiza
165.Umbarire ntumbeshye.

Ni kuki se
Sogokuru atadusura?
Tomasi atahatinda?
Ugira abavandimwe
170.Nkibaza nti mfa iki na data?

Niko se mamaa?
Ibyo uburaya ni uburara
Gutukana bigatinda
Ko mbitora mu baturanyi
175.Byose nibyo?

Nkaruca nkarumira
Isi ikantonda
Ikambana ishuri ry’ishavu
Ngashoberwa cyane
180.Bigashira kera

Uko ndyamye
Nkabaza umutima
Ntutange umuti
Ngatuza ngategereza
185.Nkibaza nti mfa iki na data

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com
Tel:0787277631,0722665953
   
 INGANZO NI ISUGIRE ISAGAMBE


Wednesday, November 16, 2016

uyu niwo muvugo wanjye mushya w'urukundo ushingiye ku nkuru mpamo. naho ukaba waratangiye guutanganwa mu majwi n'amashusho ni vuba. ukaba witwa' iyaba byashobokaga.




Umuvugo: iyaba byashobokaga

Buri gihe cyanjye
Ndagifata ntuje
Nkicara nkaceceka
Ngapanga imishinga
5.Nkemeranya ni umutima

Ngatuza ngatekereza
Ngashikama ngashoberwa
Nkagutelefona bigatinda
Nkishima nkishuka
10.Imico ikancengera.

Imvugo ikamvanga
Nkabona imvano
Nkabazwa imvaho
Ukamperekeza rwose
15.Ukampumuriza cyane.

Ukampobera wese
Ukampa impamba
Ukampa impamvu
Wansezera ngasuhererwa
20.Wansekera ngatwarwa.

Wanyongorera nkakwegera
Nakwegera ukambwira
Ukansaba kugusura
Nkagusura nishimye
25.Nkibaza nti iyaba byashobokaga?

Gihozo cyino
Gihogoza igihugu
Si ubusazi ndagusabye
Uri ikiyobyabwenge
30.Iyaba ari ibishoboka.

Byumve ubyiteho
Iyaba ari ibishoboka
Nagushaka tukishimana
Nagukunda nkagukundwakaza
35.Nakurata nkakuririmba.

Iyaba ari ibishoboka
Wambera umukunzi
Nkakurata nkakwirahira
Nkakwakira nkabonekerwa
40.Iyaba ari ibishoboka.

Ukaba umugore
Nkaba umutware
Ubwato nkaba umusare
Ukambera mutarutwa
45.Gusa iyaba ari ibishoboka.

Amasaha ku masaha
Iminota ku minota
Umutima uratera
Ugatera ugutekereza
50.Iyaba ari ibishoboka.

Gukunda ni byiza
Kubivuga bikagora
Guhakanirwa bikarushaho
55.Indoto zikaba nyinshi
Nti iyaba byashobokaga.

Nabengutse igitangaza
Igitego gitatse  ibyiza
Bibero byarera abana
Akanwa kampumuriza
60.Umutako watoranyijwe

Ahwanye ni ibyifuzo
Ibyiyumviro byaramukunze
Ni urusobe rwo kwishuka
Umushonji arota arya
65.Gusa iyaba byashobokaga?

Ariko se kandi
Ko nishuka mayee
Yakwemera koko
Nyakubahwa ukunzwe
70.Umukwe udahemberwa ukwezi?

Aho kuduhesha umuganda
Yaduhesha umugayo
Si umutunzi ni umutindi
Si inyamibwa ni nyakwigendera
75.Iyaba byashobokaga.

Namukunda cyane
Namutuza kwitetero
Tugaturana ni umutuzo
Tugaterana ibyishimo
80.Gusa iyaba byashobokaga.

Uyu mutima wanjye
Undiza undemereye
Napfukama nkawinginga
Nawugurira ugasinda
85.Tukajya inama.

Nawubaza nkomeje
Uwo nakunze urudashoboka
Aho nashyize ntashyikira
Uwo nakunze ntakwiye
90.Iyaba byashobokaga.

Turavugana iteka
Sinzi icyo atekereza
Ndamutereta bigatinda
Tukishima bikanshimisha
95.Ngatitiriza ubanza mutota.

Urwego rwemewe
Uburanga burenze
Ibitekerezo bizima
Bizira icyasha
100.Gusa iyaba byashobokaga?

Umushonji arota arya
Ndicuye ndakangutse
Numva induru
Icyibatsi cyinshi
105.Nsanga ndota

Ndacumbitse ndaciriritse
Ndarembye ndihebye
Ndarwaye cyane
Ndwaye indwara
110.Y’ubukene dii!!

Ndicara ngatekereza
Ngasubiza agatima impembero
Nkatekereza impuhwe
Nkabura impamvu
115.Nti iyaba byashobokaga?

Igihe ntuje wese
Ntekerezanyije intimba
Nterera amaso
Ngasoma ngasogongera
120.Twa tubaruwa twawe!!

Unyakura unyandikira
Unsetsa unsezera
Untera intimba
Utebya cyane
125.Uti urote uwo ukunda!!

Umutima ukantota
Ukantetereza ukantererana
Nkabaza amarangamutima
Nti murote se?
130.Nzabimubwira abyemere se?

Ugaterura iteka
Utuje utekanye
Uti nkumbuye uwo nkunda
Umwe nkundwakaza
135.Mpoza mu gutekereza.

Ukabura amahoro
Nkabura amahwemo
Ukamwandika hose
Nanjye nkakuvuga hose
140.Ukamukumbura nkabibona.

Nkagushaka nkabihisha
Nkamujora nkijijisha
Uwo ukunda mbizi
Uwo urota iteka
145.Iyaba byashobokaga?

Si ugutandukira
Ni umutima watannye
Watekereje utariwe
Umukunda urukomeje
150.Ubizi byose.

Ugahora usaba
Usaba gusubizwa
Utereta utitiriza
Uterwa no gutekereza
155.Uti iyaba byashobokaga?

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com





https://www.youtube.com/watch?v=g5PXAgso5pI abakunzi b'imivugo mwihere amaso uyu muvugo bari hehe by umusizi tuyisenge olivier ft delice mukazi

Friday, October 7, 2016

Umusizi Tuyisenge mu rugamba rwo guteza imbere ubusizi


Umusizi Tuyisenge olivier mu rugamba rwo guteza imbere ubusizi



Umusizi Tuyisenge aratangariza abakunzi b'inganzo y'ubusizi ko agiye gushyira hanze imwe mu mivugo  mu majwi n'amashusho.

ubu akaba amaze gushyira hanze amajwi n'amashusho by'umuvugo we bari hehe? afatanyijemo n'umusizi w'umunyarwandakazi Delice Mukazi. 
amajwi yatunganyirijwe muri CB records hamwe na producer Migambi Gilbert.
 hanyuma amashusho yayobowe na Adrian Frank Kowi, atunganywa na Fizzy bangz.

 Muri iki cyumweru kiri imbere arashyira hanze amajwi y'umuvugo we mushya umuzimu ugenda.

umusizi Tuyisenge akaba asoza asaba buri wese ufite impano iyariyo yose kuyishyira hanze atitaye kuburyo izwi.

aha ni mwifatwa rya amashusho ya bari hehe?

nguwo Umusizi Tuyisenge Olivier

nguwo umuvugo mushya Ni i mahanga.

UMUVUGO: NI IMAHANGA
Shenge sha ni I mahanga
Utinye aho ugende ubyeretse Imana
Imitaga yashira ntiwite ku mitako
Ugakumbura ku ibuga
5.Ugakumbura zikuka.
Harya muko
Usanze umukunzi?
None ko ari wowe wari umukamisha
Wa mukambwe
10.Nanyakura nzamwakiriza iki?
Dore nzaba nd’ino
Nundota ntuzandinde
Uzantumeho akana
Ninumva akajwi
15.Nzakorera akariza
Muhe intango imara intimba
Muhe agasambi uzasasa
Muhe agafaranga
Muhe agafoto kagutera ifuhe
20.Mu maganya menshi uti ni I mahanga koko.
Simbi Ningusura
Ngasanga ugosora
Uzacutse ucunde
Ndore neza
25. uko ibisabo byahandi bisa
Ese ibyansi ni nkibyiho?
Waragiye none dore urakumbuye
Umusaza yansabye umusanzu
Ati, arihe wa musukura bisabo?
30. nti ikore mu misaya wibibuke imisango
Ese ubundi
Ko usize imisingo
Naya masura yo kwisoko
Usanze iyihe sano
35. isumba iyo kwa so?
Uri umugisha nashimye
Ntugashavure shenge
Niryo shingiro ry’urugendo
Wakwibuka bya byiza bakubyinirira
40. ugaterura uvuga ko ari imahanga
Ndakwibuka rwa ruhanga
Ruhanitsemo uruhanika
Amasaha adakanga amasanzu
Wateje imvururu
45. uje kumva ibiparu.
Mbe Muringa erega sukugukanga
Nubwo ari imahanga
Kuhaba bisaba ibanga
Ritara iryo kwisararanga
50. ryo kwisanga nabo usanga
Ese ko njye nshimye mpawe impamvu
Inkwakuzi zikankwera
Rutigisanyanja waguhaye ubuyanja
Nagushinja byinshi
55. urungano ruzakurengera?
Nugera iwawe
Uzabyibuke
Ujye ubyuka ubyiga
Utazabyica byose
60. ugasebya abakubyaye.
Nyubuna igikoo
Wari ishusho shingiro
None shahu usize ishavu
Uhisemo gushaka
65. none urungano twashobewe
Ugiye imahanga
Usanze songa
Usobetse isuku
Utazagusura bisanzwe
70. umwe uzasasira bisesuye.
Uremeye usize so
Usize uwo wirahiraga
Uwagutaramiraga
None imitaga irabatanyije
75. umusimbuje uje ejo binikije
Erega mawe mbantebya
Ariko uko nterura ntebya
Niko ntera intimba
Urungano rungaragiye
80. runganiriza rukumbaza
Bambaza byinshi
Bati yemeye byose
Yataye ibyino ?
Yambaye urugori
85. Ari murundi rugo?
Nkasubizanya amaganya
Nti niko biri
Yisangiye rwema
Wo kwa rwoga rwogera inka
90.Umutware wo ku rwanamiza
Twese iwacu twarakwisunze
Uradususurutsa tukwirahira ubutitsa
Uri igitero ukaba ni inyikirizo
Gukura ujye ejuru cyari cyo cyifuzo
95.Kujya iwabandi imahanga aricyo cyemezo.
Ngaho jyenda utuze utengamare
Utete nuterwa tuzagutabara
Nutura tuzagusura
Nutera tuzakwikiriza
100.Umutuzo ni umutozo tuzabigusanganiza.
Rwagitinywa nyir’ igitinyiro
Yateruye atuje
Ati mbe nyirabyano by’ iwacu
Ko uzindutse ay’iwacu urayizirije
105.Ko ari mazima nta muziro?
Ese kagasaza ka kabando
Uzakabwira mpamvu ki
Kubw urugendo
Rugukuye ku mukondo
110.Ko izacu zitakamwa umuhondo
Erega nyabusa ndakuruta
Niyo mpamvu nkuruhira
Nkabwira ibyaho wamaze kugera
Hato bitazakunanira ukatugarukira
115.Ntacyo gukora biri mu marembera.
Naho umusaza nanyakura
Nzamwegera mukubwirire
Akabando azicunda tukamucire
Izo wakowe tuzimukamire
120.Iby’imahanga ibyabagirwe akwirahire.
Ndabizi banyogosenge
Ntibasanzwe bazamusurutsa
Uramenye aho imahanga
Ntuzigunge ngo bikurenge
120.Uzahature uhatungire utunganirwe.
Ugusabye icumbi
Umucumbikire umwicaze ku muco
Umuhe amata yibagirwe amatage
Umuhe umutozo yuzure umutuzo
130.Rugira azakurengera
UMUSIZI :Tuyisenge Olivier
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com

Tuesday, October 4, 2016

Amaso Ararengana

Benshi muri twe
Ikiremwa muntu
Turicuza cyane
Tukigunga bikomeye
5.Tukarenganya amaso.
Ati iyo atamubona
Ngo amushime
Sinakabaye mushaka
Mbangamiwe mbabaye
10.Amaso ararengana!!
Ndaha ndembye
Nkunda ntakundwa
Nseka nsuherewe
Mvuga ntegwa
15.Agahinda ari kose
Amaso ararengana
Nuwo mutima
Utumva utitiriza
Ubudatuza rwose
20.Ubwirwa ntiwemere.
Usaba ntusubizwe
Unengwa ntiwemere
Uburana ubusa
Isambu idasobanutse
25.Amaso ararengana
Ni umutima utumva
Utekekereza cyane
Ugatongana bishoboka
Utonganira urukundo
30.Rwabandi rwose!!
Isambu idasanzwe
Utanabonaho umunani
Utuza ugategekwa
Ugahabwa ibihari
35.Amaso ararengana!
Yego ni amaso
Yamubonye aserutse
Umutima umushukuriye
Ndashima ndamushaka
40.Ndamukunda ndamukumbura.
Yego nanone
Ni amaso byo
Ysmubonye uburanga
Burayarangaza burira
45.abona bwa bwiza bwose!
Amaso ararengana
Umutima niwo watuje
Uratekereza neza
Uremeza cyane
50.umuhitiramo gutoranwa.
Ndi mu karengane
Ngabo nziza
Nganiriza ngane he?
Ngaragarize ingorane
55.Bakankiza bakankiranura?
Ngane he?
Ngane inganda se?
Bankorera undi mutima?
Utuzuye ibimbangamira?
60.Bindaza ndota.
Utabyemera utabyitayeho
Utanankumbura utanankunda
Uwo mpora ntota
Mutota ibitamurimo
65.Mubuza amahwemo.
Ngane ishuri se?
Nzane inzobere
Zinyigishe byinshi
Bishobora kumfasha
70.amaso ararengana!
Ngane inkiko se?
Ntange ikirego?
Uyu mutima
Bawufate bawufunge
75.ubabare wumve?
Bawuryoze uburyarya
Ububeri n’ububeshyi
Kwibeshya bihambaye
Igituma wambeshye
80.Ko ntakabuza yankunda.
Amaso ararengana
Uyu mutima
Niwo wanjijishije
Nshiduka nemeje
85.Uwo nzi ntazabona.
Aaaaa oyaaaa!!
Windora warandindije
Iyo utekereza neza
Mbere yose
90.Mba mbaye nkuku?
Warangiza ntasoni
Ukirega ukiregura
Ngo ni amaso
Atagira amasoni
95.Yanshutse ngacikwa!!
Amaso ararengana
Ariko se ubundi
Ko ari nayo yayo
Yo yarebaga iki?
100.kidasanzwe nkaburiya?
Ariko se nanjye
Ntayarenganyije se?
Njye nakundaga iki?
Kirahari cyane
105.Kihishe muri wee!
Amaso ararengana
Ni ibyiyumviro byasaze
Ni amarangamutima yacu
Arenga akarengera
110.agakunda atabajije
Agasiga asobanya
Akaryama adasenze
Agatera adatekereje
Akavuga atuvunyishije
115.Akishima aho adashikira
Agakunda cyane
Utayakwiye bigaragara
Ukwiye intore
Utegerejwe ni intiti
120.Yamaramaje yaminuje!!
Amaso ararengana
Ibyaha byose
Niby’umutima
Ni amarangamutima adatuza
125.Akunda uwo ashaka.
Akamushima wese
Kabone rwose
Naho wowe
Nyirayo atagushaka pee!
130.Yo aramushima bishoboka.
Kwitsa imitima
Guta umutuzo
Guceceka igihe
Bisa nk’umusaruro
135.Usarurwa rwose.
Igihe cyose
Umutima wicaye
Ukemeza neza
Udashiduka udashidikanya
140.ko washutswe neza
Bityo rero
Sinakureba rwose
Ngo nirenganye
Ni umutima
145.Amaso ararengana.