Monday, December 19, 2016



UMUVUGO: Mfa iki na data?

Umubyeyi ni ingenzi
Ni indirimbo nziza
Ni icyivugo cyizima
Turagitarama mu bitaramo
5.Tugataraka bigatinda.

Uramwirahira ndabizi
Yakubyaye abyishimiye
Ukura akureba
Akurera akurinda
10.Agutaho ibitangaje

Umubyeyi umbyara
Ntaramvunisha navuka
Arandera akandengera
Gusa data we dawe
15.Yaratannye ntitwatarama.

Simubaza umugati
Sinzi umugambi
Yanyambuye umugara
Umugisha wanjye
20.Kuri we ni umugani.

Yimitse inzoga
Inzara iradutsemba
Atsemba amahoro
Amahane arahembera
25.Amasaka arashesha.

Ngo azashishoza
Ashake ishami
Ashoke ibishanga
Ashake isusa
30.Ayisase adusesereze.

Yimare ishavu sha
Ashimishe umushaha
Ese shahu sha
Uba undeba uku
35..Ndakumbura cyane.

Urungano rwanjye
Gusa kurenga irembo
Byaba igihombo
Si igihembo
40.Natumwa igufwa ry’urushishi.

Ibyaha mu byiyumviro
Inzozi zikanganye
Ibicuro bincura
Urugamba runyugarije
45.Mfa iki na data?

Akiganiriza akigamba
Akivovota akivugisha
Akava ahava
Akatuvanga akatuvuyanga
50.Bigashira cyera.

Ni nyir’ijabo
Agafata ijambo
Ati cyirihe cya cohe
Cya cyomanzi cyawe
55.Niko nyirakana?

Akigamba cyane
Ati wambyariye neza
Nyamusaninyange ndashima
Sheja we ndashimagiza
60.Shumbusho nukoo!!

Ndagukunda urabizi
Usa ni agasaro
Uteye butagatifu
Akamutaka bitomoye
65.Yankubita amaso.

Agafunga isura
Agasasuhererwa bidasanzwe
Umujinya ukamusaba
Akavuga nabi
70.Ati uyu we yavutse he?

Ayo yanyise ntayazi
Utuzina twiza
Kuri we rwose
Ni indaya
75..Ni ishyano nayandi.

Mfa iki na data
Natahaga iteka
Ubwuzu ari bwose
Ubwana bwanjye
80.Bwuzuye ubwira

Ntaha ntibika
Nti ntahe
Mpobere data
Duseke cyane
85.Dusakuze umunsi tuwirize.

Ancire imigani
Ambambuze imigano
Ampe imigambi myiza
Musabe umugati
90.Twishimane bitinde.

Byabaye inzozi
Zimwe z’umuruho
Atonesha abato
Arantoranya arantoteza
95.Ndibaza nti mfa iki na data?

Nkahora nibaza
Nti niwe umbyara?
Cyangwa nundi ntazi?
Nkibaza cyane
100..Rikarasa rikarenga.

Intero iwacu
Igahora ari intimba
Intinyi ari yose
Intore ni ntazo
105.Hahora intonganya.

Imitima muri njye
Ikaba ijana
Nkabura ijabo
Akanjujubya akanjora
110.Nti mfa iki na data?

Yataha igicuku
Agacubanganya ibicuba
Mama akaba igicucu
Njye igicibwa
115.Mfa iki na data?

Ndateka ntibiryohe
Naba umukamisha
Ntakame akikabusha
Akigira ku kabari
120.Nti ese navutse aha?

Yataha atemba
Ati nyirarunaaa?
Wowe ni indaya yawe
Hafi habe hanze
125.Akatwikiza agakinga.

Imbeho ikadutunda
Tukabunda mu bigunda
Nareba mamaa
Amarira akareka
130.Nkiheba nkarira.

Nti nziyahure?
Nzavaha se?
Ngehe se sha?
Ko ntawashobora ishavu!
135.Ishavu ryashibutse muri njye.

Bindambiye ndembye
Ndize ndushye
Ndemerewe ndora
Ndindira ndeba
140.Nti mfa iki na data?

Mbonye byanze
Njye ni ubusugi
Dusesa amasezerano
Ndasezera ndasohoka
145.Nkibaza nti mfa iki na data?

Abahungu bahumutse
Baranshaka baranshuka
Barandangaza ndarindagira
Ndemera nitwa indaya
150.Nduha ndeba.

Ndibwira rwose
Nti mbonye umukunzi
Unkunda wese
Namusanga tukisungana
155..Namukunda nkamukundwakaza!

Yantamika ngatuza
Ndabona ndemera
Ndemera ndarongorwa
Arandunguruka aranduruka
160.Ndateseka birenze.

Uwo mbyaye nawe
Akambaza ubudatuza
Ati mamaaaa?
Nkubaze uransubiza
165.Umbarire ntumbeshye.

Ni kuki se
Sogokuru atadusura?
Tomasi atahatinda?
Ugira abavandimwe
170.Nkibaza nti mfa iki na data?

Niko se mamaa?
Ibyo uburaya ni uburara
Gutukana bigatinda
Ko mbitora mu baturanyi
175.Byose nibyo?

Nkaruca nkarumira
Isi ikantonda
Ikambana ishuri ry’ishavu
Ngashoberwa cyane
180.Bigashira kera

Uko ndyamye
Nkabaza umutima
Ntutange umuti
Ngatuza ngategereza
185.Nkibaza nti mfa iki na data

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com
Tel:0787277631,0722665953
   
 INGANZO NI ISUGIRE ISAGAMBE