Tuesday, February 7, 2017

Nkangukiye Mu Rukaragata




UMUVUGO: Nkangukiye mu rukaragata

nkangukiye mu rukaragata
nteruye intambwe
ntangiye ngo ntahe
nkurikiye inkora
5.nkomwa mu nkokora

N'igitero gitunguranye
giturutse ku mana y'uruganda
mbazwa ibibazo uruhuri
bati ugenderera ute?
10.mwikorezi utavunyishije?

nti nkangukiye mu rukaragata
igicuku kinihira
nari ku gacupa
sinzi uko nacutse
15.muce inkoni izamba.

nkipfisha mvuga ibitabapfu
amaso agaburirwa bwangu
ntahwa n'umushyitsi
mbona igitero
20.gitangaje gitungutse!

intore y'umukogoto
uri ku mukondo
akaba igikwerere
mbona amaso atari aya
25.yari umutaramyi i mbirima na matovu.

mbonye mbonekerwa
ntekerezanya intinyi
nti mbe kandi?
ibi ni bya bitangaza?
30.twatekerezaga mu mitaga iza?

ndoye hakuno
mbona abasore b'ibisage
inkumi z'amasunzu
abasore bashinjagira gitore
35.bitamirije imitana.

 n'imiheto y'imironko
nkuka umutima
ba nyamwali baje
mbona abaserukanye ibisabo
40.abandi ibyansi.

mbura amahoro
mbona ba mucyurabuhoro
baseruka nkabari mu rubohero.
n'umujinya mwinshi
45.bakuranywa urusyo n'ingasire.

nsurwa n'ubwoba
ubwenge bugaruka bwangu
mbura ubwishyu
nibaza impamvu
50.nkangukiye mu rukaragata.

nkipfunda imitwe nibaza
ndoye mbona
za nkuba zesa
ba babasore b'ibisage
55.haserutse shebuja

arafora araforora
ahamya igiti
kimwe inganzamarumbo
umurinzi w'urukaragata
60.ntahwa n'ubwoba

umwijima ucura ubwo
nikeka icyaha
amavi ngabira ubutaka
twese turubama
65.dusa nk'abaramya

rwagati mu nganzamarumbo
haturuka igikomerezwa
ugaragiwe n'ingabo uruhuri
ntekereza bwangu
70.icyatumye nkangukira mu rukaragata!

yivuga imyato
yikora mu mitana
yiyereka abatoranyijwe
akora mu mironko
75.yibwira abarangamiramyambi

ati ndi
rwikubira abanyibasiye
uwatanaze iyi ndaro
uwahanze inka n'ingoma
80.ndi nyir'u Rwanda.

ati ngiy'ingarigari
aho ntagabiye inganji
urukaragata nkunda
ubusitani bw'imitsindo
85.aho ntasomeye umukipfu

simpasomere umutsama
inturire cyangwa inkangaza.
igituma aya madakika
ntatetse ijabiro
90.nzanywe n'umujinya no kujora.

ako kanya
umwijima urakomera
umwuzajoro ikivura nyamwinshi
kimwe k'ibijojoba amajana
95.kisuka mu rukaragata

inkuba zirakubita
imvura icogoye
ndoye inganzamarumbo
mbona ni injege
100.nibaza niba ari inzozi

ba nyamwali beza
bateze amasunzu
bansanganiza ibyansi
bansanganiza ibisabo
105.bati ujye iyo iwanyu


ubabwire bongere bacunde
ameza azira gishegesha
bongere bagabe
bagabirane batagambana
110.ngicyo icyatumye

ukangukira mu rukaragata.
abo ku rubohero
banyegereza ingasire
banyegereza urusyo
115.nsa nk'utungurwa!!

bati gira utahe
utahane ubu butumwa
nyir'u Rwanda yatumye
uti basye amahoro
120.dore urusyo n'ingasire

bayashigishe bigishoboka
buzuze intango
bazamutumeho batarame
bayasangire ku isoko
125.buri umwe asomye undi!

mbona impamvu
nkangukiye mu rukaragata
ba basore b'ibisage
bansanganiza ya miheto y'imironko
130.bati nyir'urukaragata

databuja yatumye
ngo wende
iyi miheto y'imironko
uzasura ibidahuje isura
135.n'isango nasize

uzamusahure ibyo binsebya
umusobeke amahoro.
haciye igihe gito
umutwarasibo aransanga
140.ampa uyu muzingo

ngo nzawusomere
abasangirangeendo bose
ntaha ntuje
mbona impamvu
145.nkangukiye mu rukaragata

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER