Sunday, May 28, 2017

Wandoze Mu Ndagu!!

Umuvugo:    Wandoze mu ndagu

Iki ni igisigo
Si gaho songa
Wisanga igisasu
Kurugutura utuze
5.Uve mu ruvange.

Si uko imbali badiha
Injereri zaho suko ziduha
Mbaza ndasubiza
Utazasanga wisogose!
10. Ko ushyashyanana umushyo

Aho songa wakwisogota?
Amaturo nabya bitambo
Singututse wabiteye inyoni!
Wandoze mu ndagu
15.umusinga nari narenze akarwa.

Waramunze manzi
Nako mungu wee!!
Untsikamira udutsintsino
Ugeze mu gihumbi
20.Ntiwahuha urahuhura

Wandonze mu ndagu
Wamirishije nkeri
Urankikira ngo unkindure?
Data umwiba umuronko
25.Undasa akamironko

Wanteje akaga
Turi mu kanda
Akabi kabaye ku kana
Karya k’iwanjye
30.Wagakunze urumamo!

Uwagutumye gukosha
Igisabo keze ku mugina
Mu isambu y’umuswa
Ntagira inkomoko mbi arakanyagwa!!!
35.Watumwe ibitabaho

Witagaguza mbe nziza
Va mu bitabapfu
Yagupfunyikiye ikibiribiri
Ngo yishe umutware
40.Byahe ko ari baringa!!

Ibyo bagutsindikiye nk’intsinzi
Nibyo gahungu nitsiritse
Uko nitsamuye
Igitsure cyawe kigatsimbuka
45.wandoze mu ndagu.

Mama si nyirarubindankima.
Wankinduye naberanye
Unyima nanyazwe
Unzirika nubundi nzongwa
50.Ntunzindaze birya si nkana

Mukiryana havuyemo ikiryoha
Mukica havuye igicungura
Mu ndagu havuyemo indagano
Mu  bugome havuyemo ubugabo
55.Mu bwana havuye ubwanwa

Za ngoma zangoneraga
Zazindi zangomeraga
Dore ko atarukuvuga
Gaa!!! Zarashinyaguraga
60.Zirara zimvuga mu matwi

Nk’ibivumvuri
Isahaha yazo irasanzwe
Gusa ntigasure umusizi
Imusanza ubwonko
65.Agata ubwenge.

Uko nyiribishura
Yari yashimye
Ugasanga arabisubitse
Ibyawe arahagaritse
70.Ntube ukiri umutekererezangoma

Ukaba umutekererezanguma
Wandoze mu ndagu
Gusa byime amatwi
Tebuka dutarame
75.Nabaye nkaya nkuku mbisi

Yego ni ukuri
Kwambaye ukundi
Nari incike ndi agacagatanzira
Ubu ntitwacudika ndi agacumitajuru
80.Uwari  igicibwa

Acuditse n’abacunguwe
Aka si agahariro
Si ndahaga aka si agahayo
Burya umunsi untuma
85.Ka gahanya ka gahembe

Ngo kambere agahemburo
Agahinda  kabaye agahishyi
Naharwanye nk’inkunguzi
Nkubwire  yari inkundura!!
90.Wandoze mu ndagu

Ko najimije ukajunjama
Ko nakujoye ntujumarirwe
Aho nasayuka wabisobanura?
Ese wabijonjora?
95.Cyangwa urajundika injonjori?

Yemwe mfura mwe
Yemwe bagendajuru
Mumbwirire bene imboga mbi
Ko zanze gushira mu nkono
100.Zanze zidukubise inkubara

Utazi  akaraye ifundwe
Hambere abakuru
Barabikuzaga barabyubahaga
Akaraza ifu
105.None uwo mushinga

Usa nushaje warashengabaye
Wahawe akato
Nkaho ariwo gito
Kandi gito nuwo batazira
110.Nyir’igitinyiro

Witwikira amabara
Akabana n’amabandi
Iby’amabanga
Akabibitsa amabandi
115.Wandoze mu ndagu

Byinira ku rukoma
Gusa uribeshya ntirukomeye
Rwakaka wakwibura
Wamupfumu yaragupfunyikiye
120.Yo gapfusha

Intsinzi yawe
Ifite nkoma wa nkondogoro
Iyo mu marangara ya gitarama
Gusa ubu ni umutagatifu
125.Mu mudugudu w’abadahumeka

Ka nsubike
Gusa nkukosore
Mu mvugo giseseka
Hato udasobanura usobanya
130.Nkasanga nagosoreye mu rucaca

Icyo nagucagaho uhoraho iteka
N’ukwikuza ukanogereza
N’ugucunaguza twa bucura
Bucura bwawe
135.Yagusigiye ngo uzamusindagirize

Ese nkwibarize
Uzacunaguza na muraza
Umaraza wa mariza?
Iriya sura ko yagusura iteka?!!!!
140.Hindura intekerezo

Ureke kumarira
Amasambu mu busa
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu
Ngaho baho bambe
145.Njye ntibyakunze

Ndi uwishwe bihishwe
Ndi uwashumitswe abandi bimitswe
Ndi uwapfumbatijwe imbuto
Ntagirirwe imbabazi
Gusa yarozwe baringa
150.Arogwa mu ndagu


Naraburenze gusa barandinze
Reka nsubike inganzo
Gasizi ndekere abandi
Nduhuke ndananiwe
155.Ibyawe nzaba numva

Umusizi Tuyisenge Olivier














Sunday, May 14, 2017

Mukumbure mukure he?


Umuvugo:  mukumbure mukure he?

Iteka mu mateka
Buri muntu nyamuntu
Agira urukundo ni urukumbuzi
Akagira ibyiyumviro byinshi
5.Agakumbura hirya no hino.

ndicara ncecetse
Intimba ikantera
Ibyiyumviro bikantonganya
Bikambaza bikanserereza
10.Nkibaza nti mukumbure mukure he?

Ciraha kibondo
Ninde ukuvuze
Iyendere akabere
Ndabikunda nkomeje
15.Nkabikumbura nkabibura.

Rupfu wee!!
Nushaka utuze utunganirwe
Utere udatuza
Ningutera nzagutoteza
20.Nzagutuza ahadaturwa.

wigize urujyo
harya uri umujyojyo
uri mu murangangoma?
ndakambari ka matene.
25.nzagutikura ndi ikirura

iyo ngabe ngabirano
nzayigarika ntukore
wayiramvuye mu mvuzo
abiru ntituyizi imvano.
30.uri kinigamazi?

cyahe wa cyohe we!!
icyo uzi ni kimwe
n' ugutirura ibyo utatiye
ushimuta abashakamba
35.nshumbusha ndore

harya ngo ni nyamukobwa?
gakorwe n' isoni
wowe wa busa we
wansize nk'igisenzegeri
40.gasuhererwe nkanjye

uwansigasiye bidasanzwe
uwandiriye ikivu
uwo navunnye ambyara
agashinyiriza anshaka
45.ko wamwohohanye wampoye iki?

ko yankunze nkuko ndi?
Nkaba ndindiye uzanyondora?
niba kukwica bisaba indagu
iburagurabana nzagabana
nibisaba ibitega kwa kimenyi 50.nzahatura.

 dore nibuze
ninjye nyamwongera ikibi mu kindi? nikihe cyago kingize ntya
ndakangutse nkabakaba akabere 55.nsanga ni baringa

ngaho mungane
ahari akanjye kashobotse
ndi ku kandi karwa
akarwa k' Urwango
60.ahadacudika na cira nikubite.

Nyabuna mfura nziza
Niba ari ubusizi
Ndabasabye sinasaze nimunsigurire
Abasirimu munsobanurire
65.Naho ubundi mukumbure mukurehe?

Ndabona amarira
Nkabura umuhoza
Nkabona inyana
Nkabura imbyeyi
70.Inyanja nkabura ubwato.

nyamunsi nyagupfakara
mpfukamire nde?
Uwakampojeje ko yampunze
Uwakantetesheje ko yantaye
75.Ese mukumbure mukurehe?

hafi yiyi ntaho
hari Intimba ihora intimbura
yewe Ntu
yinture ntahe
80.irantimbura mu ntananya

ishavu ntirishira
riranshengura gaa ndashira
riramvuna ndavirirana
navuka sinakuvumbye
85.wavuye ino tutavunuye

Niko ngenzi
Ngendo nziza
Nanjye ngira ingingimira
Nubwo ngira urukumbuzi
90.Ubu umbona sinkuzi isura.

Ntekereje ko ntekanye
Nziko ntuje
Bucura nawe ati
Arihe nyabusa nyogokuru
95.ngo anyereke inyegamo

Nkaruca nkarumira.
Mukumbure mukurehe?
Uw’ indamutsa
Uw’imanzi n’amariza
Uw’abasaza ni abakecuru
100.Ingeri zose zimbaza?

Umubyeyi ukubyara
Umukunzi ugukunda
Nubakumbura ukababura
Uzicare utuze
105.Bari ijabiro kwa jambo.

Numuca iryera
uzamuhobera ubutarorera
Muzaseka bisesuye
gusa ubu isango ni
110. ''Mukumbure mukurehe?

Umunsi agutana itarano
Waratotejwe ubura ubuturo
umutima ukagutota
uti ko n'agataro
115.yagateruye ntagatinye?

yatabarutse ate?
byibura ntanatiye inyiturano?
kwigengesera,ibise
isesemi,gutora butungo
120.ibyago naguteje

urihe bambe ngo nguture igisigo?
Numvishe napfa
Bitari ubupfapfa
Igihe mba impfubyi
125.Nkipfurika nkimfumbata.

Nkirera nkireba
Nkibaza nkisubiza
Nkarira nkihoza
Ngaterwa nkitabara
130.Nkibaza nti mukumbure mukurehe?

Nkifuza cyane
Byinshi bidashoboka
Nti uwampa imana
Nkabona mama umbyara
135.Nkabona umukunzi nabuze.

mawe umbyara
wantaye utabishaka
ndagushima nshize amanga
amagambo ntiyabigaragaza
140.kereka ugarutse

wabona ugabiwe
amashyo amagana
byabiganza byawe
ngabire itaganda
145.bigaba amariza

byantongereye ineza
nzagaba amariza
sinagabanye amarira
amarembo aracyari magari
150.ataha inyambo

uwari uruhinja
acira inkonda
agaragurika ku byahi
yasokoje ibisage
155.yagushatse yahebye

mukumbure mukure he?
nyambibi nyanziza
nyamusaninyange nyabusa
akabura ntikaboneka
160.akapfa ntibaterekere?

reka nsayuke
ndakubuze bambe
ungirire imbabazi
nanjye sinjye
165.ni imbamutima zikumbaza.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER