Umuvugo: Amarira ya Mabukwe
Nyobotse
inganzo
Nyobye
ingamba ahari!
Mbonye aho
mpera
Ahari iyi
niyo mperuka!
5.Mumpuririze
naziwe
Ndikabakaba
nkibura
Amarira
arandera
Aka ni akaga
Ndi mu
gahinda sinahiriwe
10.Ndi mu
kababaro nituriye mu kabande.
Iwacu i
Rwanda
Sinahaburiye
byose!
Nahaboneye
byinshi
Nahaburiye
Mama
15.Gusa
nahaboneye mabukwe.
Namukundiye
umukobwa
Aca bugufi
turacudika
Ancira incuro
Ambuza kuba
incike
20.Amfata
nk’umwana.
Gusa icyo
atamenye
Ni kimwe
ntamennye
Nirya banga
Naburiye ibango
25.Nabangiye
ingata rikangarika.
Ahari bambe
Uko
abirindura indoro
Andora mu
birori
Nambaye
nk’ingeri
30.Nivuga
imyato aranshima!?
Atazi ko ndi
mu kato
Mu bwato
buzira imiteto.
Uwamuha
amafoto
Yaturika
akarira
35.Amarira ya
mabukwe
Yangana
inyanja
Avunguriwe ko
bamvangura
Umukobwa we
Atanyikoza
ntamunoza
40.Nsa
nk’ubusa kuri we.
Mabukwe
nyabusa
Nako mawe!!
Kuko Gaa si
nkir’ umukwe
Ntibishoboka gaa
ntibigikunze
45.Bangaye
umubyimba ngo ntamubyibuho !!
Nakaguhaye
ikamba
Rigahamya
ubuhangange bwawe
Rigashimangira
ko ushoboye
Ko wabyaye nyamusaninyange
50.Nyamuseka
zigashoka.
Ntibishoboka
shenge
Nakunze utankwiye
Uwakunzwe
rugikubita
Agateteshwa
bitangaje
55.Ayanjye
nayaterura,
Natangira
kumutomora
Akabifata
nk’ibitabapfu.
Mabukwe mwiza
Narashize ndi
ubushwange
60.Narashengabaye
ndi ubushire
Narahinze
birahomba
Sinkwiye
imbabazi
Nateye nta
butasi
Nicyo gituma
Nsuherewe
ntagusiba
65.Nkaba nsaze
nsimbuka.
Mbega Isi!!
Mbega isayo!
Mbega iseseme
!
Mbega isuri
nisanzemo!
70.Mbega
inzira inzonga
Ese aho
umunsi
Witonze ukabitahura?
Ese
uzabyakira
Ko njye
bitankundira
75.Nihorera
mu marira?
Umunsi
wamenye neza
Akari mu nda
y’ingoma
Nizi ngorane
zinguguna
Uzambabarira
se mbimenye?
80.Ariko se
umva nanjye!!
Naho
utambabarira
Uzambe hafi
Ahari ka
kagwa
Kankiza aka
kaga!!
85.Dore bambe
mabukwe
Hari umunsi
mubi
Nzakwikubita
imbere
Ukimbona
ukamburira imbabazi.
Hari igihe
ntazi
90.Uzumva
ibisa nk’amahomvu
Mawe mabukwe
Ntuzamfate
nk’agakeca
Niburiye
agaciro
Buri uko
nicaye
95.Ndacira
bikanga
Nkamira
nkababara
Buri uko
ndose
Undi imbere
Umbaza uko
byaje
100.Ibyo
gukunda ikinege cyawe.
Inzu iyo
y’iwawe
Ivuga
yabivuga
Ibika nakorwa
n’isoni
Kuko niho
honyine
105.Hari
igitembo cy’amarira yanjye.
Icyo wita
uruganiriro
Cyabaye
nk’ikiyaga
Kimwe cy’amarira.
Ese umenye ko
110.Buri uko
ugiye
Intero iba
ntunkoreho?
Wankorera
iki?
Wampeza se?
Buri uko nje
115.Nkijunjamira
inyuma y’urugo?
Ndi mu
gatereranzamba
Mu rugamba
mbabazwamo
Gusa
agatsinda!
Ubitsikamiwemo
arazira agatsi
120.Ararira
agahogora
Gusa nta
kirengera
Nta n’ingemu,
Iwabo ku
ivuko
Nsa
nkuwahaciye ingando
125.Ndamujujubya
buri joro.
Mawe mabukwe,
sinagusaba imbabazi
Ndi intumva
butwi!
Nitwikiriye
cya cyizere
Nkuzubariza
umwana
130.Gusa
nanjye sinjye ahari ni umwaku.
Ibi byose by’umwanda
Byo gushaka
ibidashoboka
Ngo umbere
mabukwe
Waransezeranyije
kuzandera
135.Humura
ndabirambiwe
Ubu kandi
ndabirangije
Reka ngende
Nipfumbate
nipfire
Nubwo bwaki
140.N’ubworo
bwo kutakubona
Bizanshengura
ngashengabara
Igihe n’iki
Ngo ntange amahoro
Mweze amahore
145.Impundu
zongere
zivuge mpore.
Mbe kana ka
mawe
Si
ukutagutinya gaa!!
Birya byose
si ukukubahuka
Umbabarire
mbeho
150.Umbikire
imbabazi
Nagosoye ntaroye
neza
Icyerekezo
cy’umuyaga.
Icyaha ni
gatozi
Ntuzabihore
ababyishimiye
155.Batazi
imvano yabyo
Amarira ya
mabukwe
Azangana
inyanja
Umunsi
yamenye iby’inyambo ye!
Azarenga
asendere
160.Inzuzi
zose n’imigezi,
Umunsi
namubwiye akari I Murori
Nkamubwira
akasongoye ihwa
Ahari cya
gikuta
Azakikubita
imbere bahwane!!
165.Azumva ntawundi
duhwanyije ubugome
Amarira ya
mabukwe
Igitangaza I
Rwanda
Umunsi isuri
izarusura
Urungano rwa
mabukwe
Rukamvugiriza
induru
170.Bansabira
ngo ndindire
Bamvuma ngo
mveho.
Gusa uwo
munsi
Nzashenguka
nshire
Nsharire
nshirire
175.Nibaze
impamvu navutse.
Amarira ya
mabukwe
Ni
agahomamunwa babyeyi!!
Mawee mabukwe
Nawe Mana
umenyera intaho
180.Gira
untirure ntarandavura
Ntarabona
amarira yabanduta
Ngashinjwa
ibyaha ntahamagaye.
Wowe mawe
mwiza
Ukanambera
mabukwe mu ntekerezo
185.Reka
nanzure ngende
Nce iyi nzira
Gusa kuri wa
munsi w’ibirori
Nibakwambika
ikamba
Rihamya ko
wabyaye umukobwa
Naba ndi ino
cyangwa ntahari
190.Uzongorere
uwo mukobwa
Uti’’
uzubakire urugo rwawe
Ku rukundo
rungana rwarundi
Wa musizi
wasaze yagukunze.
Ngaho mama
mabukwe
195.Kabeho
ukunzwe.
Reka gasizi
nanjye
Ubusazi
bwanjye
Nsubikire aha
Nisubirire ku isoko yanjye
200.Imwe
y’amarira.
UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
UMWAKA NAHIMBYEMO UYU MUVUGO NI 2017