Umuvugo: Inkovu
ziracyavirirana
Rwanda rwambyaye
Mpagaze kure
Muri ya misozi
Imwe yasizwe
iheru heru
5.Ndoye ruguru
Nibuka rwa rugamba
Rwagusaritse uruguma
Rukakwambura ingenzi
Numva ibikoba birankutse
10.Umutima urantorotse
Rwanda rwambyaye
Ese nzatire umutwe
Nguhimbire ibihozo?
Ko uwo nahoranye
15.Ubu ntawo
Wajanjaguwe n’ibikomere?
Mata 1994
Igihugu cyabaye igihuru
Igihango mu miryango
20.Kiratatirwa umututsi aratabwa
Yicwa nk’itungo
Atabwa ku gasi
Arashinyagurirwa bitavugwa
Amaraso ye
25.Asomya n’imisega
Imana nziza
Imwe y’u Rwanda
Yitahira itabajije
Bene u Rwanda
30.Tugira ngo yagaye indaro
Rwanda nkunda
Za nkovu ziracyavirirana
Amasura y’abasogoswe
Bwa buhiri n’imihini
35.Ya mihoro nabonye
bindara iteka mu nzozi
binzira buri joro
nabuze ihumure
natonganye no kugoyeka
40.nananiwe guceceka
aho bansogose bya bisongo
hahoramo imisonga,
aho bancumise rya
cumu
hambuza kwicara
45.inkovu
ziracyavirirana.
iyo nkwibutse
Rwanda
ishavu riranganza
amarira akambanza
ngasa nusaze
50.nibutse iminsi
Interahamwe
zitwambura ubumwe
Amazu yacu
Agahabwa inkongi
ya sano yacu
55.igasuhererwa igasiba isoko
mu ntimba intimbura
nibaza icyateye umunyarwanda
kwitera ntawa mutumye
akihekura imfura
60.agasigara ku gasi
aciriritse yicuza.
Rwanda rwambyaye
Sinsibira namba
Gusurwa naya masura
65.Ya bya bibondo byawe
Byishwe urwagashinyaguro.
Mbe gihugu nkunda
Inkuru yanjye
Iteka isa n’ icumu
70.Uko nyitekereje
Iranterura ikancinya
Ikankora mu nkovu
Ikava ubwo Ikavirirana,
intimba ikamperana
75.Nkibaza ubusazi
Bwateye I Rwanda
Ngo umuntu yice
Uwa murwajije
Imyaka Magana
80.Akamurwanira ishyaka
Bakagabirana amashyo.
Mubyeyi wambyaye
Ntumpore uko undi
Mbabara cyane
85.Iyo mbonye Nyabarongo iriya
Nakwibuka ko yatembanye
iwacu
None habe n’agacu
Nababarizamo koko !
Inkovu zanjye
90.Zivirirana ubutarekera
Iyo nibutse umunsi
Ahakinaga imitavu
Hatambaga inkona
Inkongi irankongora
95.Ngashira numva
Rwanda mubyeyi,
Nabaye nk’igishushungwe
Ishusho y’ishavu
Yandemyemo igicumbi
100.Ndira ubudahagarara
Gusa uwampa umpoza
Nakwicara nkamubarira
Iby’inkovu zanjye
Ahari yenda
105.Yanjyana i Nyamagana
Nkahatura
nkahaguma
Yenda nakira uru ruguma.
Rwanda nkunda
Ndacyari inkomere
110.Urukumbuzi rurangurumanamo
Nkumbuye urungano
Nkumbuye iwacu
Nkumbuye babaziranenge.
Uzantumire bose
115.Ngo uzantangayo azantangire intashyo
Ambwirire bene u Rwanda
Ko mbakumbura cyane
Ijoro n’umunsi
Mbarota amanywa n’ijoro,
120.Gusa uwangeza mu ijuru
Ahari navurwa
Sinakongera kuvunywa
No kuvuga ko mbakumbuye
Nasubira ngaseka
125.Nkibagirwa rwa rwango
Rwakorewe inyoko Tusi
Bakagaburirwa tsese
Maze uwitsamuye
Bakamutsemba
urw’urubozo.
130.Ya majoro y’umwijima
Muri ya Mata
Imwe ya maraso
Yandemyemo inkongi
impora inkomoko ntihaye
135.ya mirabyo n’inkuba
byo muri Mata 1994
naya mvura nyamwinshi
naya myaka yeze
igasazira mu mirima
140.nkaho itagira banyirayo
za nduru
z’abatangana
ya marira ya bene
u Rwanda
bimpora imbere
nk’igicucucucu
cyanjye
145N’ubu inkovu
ziracyavirirana
Mata ntindi
Wandemyemo intimba
Nujya undora ndira
Ujye wishinja ibyaha
150.Dore ni wowe wangize incike
Rwanda rwanjye
Wabonye byinshi
Bakwambuye abawe
Mu itumba rya Mata
155.Wuzuye ibikomere.
Mbe Gihanga muhanga
Wowe wahanze u Rwanda
Umunsi utabaruka
Kazungu yazanye muzunga
160.Aducamo ibice
Bukeye turicana turacoca
Dupfa ubupfapfa
Nako ubusa
Kuko twese nabonaga dusa
165.Nizere ko wadusabiye kwa Nyagasani
Rwanda mubyeyi
Igihe ni iki
Ngo nikoranye
icumu n’icondo
Nshake umuheto
n’imyambi
170.Ndwanire urwambyaye
Amateka yanjye
Ni mabi bitavugwa
ndabizi
Inkovu ziracyavirirana
Gusa nsanze
ntawundi
175.Numwe wo
kumvuza
Utari uwo tuva
inda imwe.
Rwanda ndakuze
urandora
None se
Abe ari njye
ukudindiza
180.Ngukore mu
nkovu ?
Ya majoro y’amaganya
Ni intimba
amagana
Hinga mbyibuke
Ubundi mbyuke
185.Mbubakireho ejo
hanjye
Rwanda rwiza
Irya miturirwa
igutatse
Iyi yuzura ijoro
n’amanywa
Ndayirora nkarira
190.Gusa nkarahira
nkirenga
Nti ntawe uzayisenya
Ndaha mba nkubura
Iterambere rigutuye
Rituruka k’ubupfura
195.Nzaripfumbata
ndibangire ingata
Ndyikorere cyane
Ndibwire bose.
Rwanda nkunda
Uri intwari
byahamye
200.Umunsi bagutwika
ugakongoka
Abawe tutakigoheka
Narakurebega kubw’akaga
Naroraga kakugarije
Ngahuga mboroga
205.Mbaza umuhisi
n’umugenzi
Ahandi nzita iwacu
Kuko nabonaga wowe
Ubaye incike
Utanirerera n’incuke
210.Ngo uyibonere n’icumbi
None Rwanda
Dore uraganje
Ahari amatongo
Huzuye amataje
215.Ahakinaga inkongoro
Ubu harakina imitavu
Ahari ibihuru
Hatuye ibihunyira,
Ubu hari amashuri n’amamashini
220.Abawe bariga bakaminuza
Iyo mbonye imiturirwa
Imwe ikabakaba ijuru
Numva ntakwiye kujumarirwa
Ngo mperanwe n’ishavu
225.Kuko Rwanda urashoboye
Rwanda ngufitiye umwenda
Izi nkovu zivirirana
Nizi nguma zingundira
Sinzazemerera Ko zinsigarana
230. ngo nsare nsigare
Ahubwo izi nkovu
Uko zivirirana
Bizamviramo umuti ukuvura
Kuko bizatuma nshikama
235.Nshinyirize ngukorere
Maze ukomere
Ukire ibikomere
Rwanda rwambyaye.
Kuba nkuvuka
240.Si ipfunwe ngo mbipfukirane
Ni ikamba rikomeye
Reka mbikurane
Uko nibuka
Njye mpora naniyubaka
245.Maze uko undebye
Usingize icyo wambyariye
Munyarwanda ntiza amaboko
Twimure iby’amoko
Twimakaze Ubunyarwanda
250.Ingobyi twagabiwe.
Wowe ukigengwa
N’ingengabitekerezo ya Jenoside
Nturi imfura namba
Wanga u Rwanda
255.Urwifuriza ibifutamye.
Rwanda rwambyaye
Nzakubera umuvunyi
Nkuvure aho uvunitse
Nkuvuge aho ndi
260.Nkwambare ijoro n’amanywa
Nubwo inkovu zikivirirana
Urukumbuzi ku bacu
Rukiri rwose
Uzamvure tuvuzanye
265.Unkande dukomezanye
Unkunde dukorane
Unyubake nkubake
Nzakuvugira ibihozo
Nkuririmbire ihumure
270.Uhorane icyizere
Cyejo hazaza
Maze abo ubyaye
Bazabyiruke babyina
Ubumwe mu banyarwanda
275.N’iterambere rikomeye.
UMUSIZI TUYISENGE
OLIVIER
MATA 2018