Umuvugo: Narushye
uwa Kavuna
Cyo ngwino umvure
Cyangwa umvushe
Nubundi narushye
Uwa Kavuna.
5.Umunsi wanze kunsibanganamo
N’umunsi uva inaha
Nkagutwaza umusaraba
Nkakurenza amataba,
Nabaye ibandi ndimenya
10.Bene nyoko banyica numva
Narushye uwa Kavuna.
Umunsi ugenda
Nabaye imbobo
Mbura imbamutima
15.Ntemana n’abaturanyi
Narushye uwa kavuna.
Ba bakobwa wadusiganye
Babaye indaya kubw’indamu
Njye ndi indindagire
20.Amaguru yabo
Arantunga nkaramuka
icyoroshye cyabo
kimpesha icyubahiro
nkarya kabiri
25.Narushye uwa Kavuna.
Ubu nsa nk’akavurivundi
Ndi mu itsinda ry’amabandi
Igikundi ndimo
Baragihisha uruhindu
30.Narushye uwa kavuna
Ba masenge wasize
Ni ibisambo
N’amasura
masa
Bandiye
umutima
35.Nsigariye
ku mano
Naho ba
marume
Bandaza mu
rume
Ndira
mpogora
Barangambanira
ngo bangabize
40.Ibisare
by’ibisimba
Ngo ihiii ntibashaka
Icyohe
cy’ikigande
Icyana
cy’igihutu
Aho iwabo !!
45.Barahashaka
imfura
Z’imbavu
ndende
Zirya
nk ‘izabyigeze
Ureke
ibihutu bibyigera
Narushye
uwa Kavuna
50.Mumvure
cyangwa mumvushe.
Ba bakobwa wadusiganye
Barabasohoye bo barabasibye
Ngo ni
ay’ubusa
Nta n’uteze
kubasaba
55.Nuwasara
ntiyabarengereza igare
Amashuri yo
murayanganya
Amazuru
yabo mabi
Yabimishije ubutoni
Bene wanyu
60.Babatoza gukuka
Naho guseruka
Hazaseruka imfura zikibyiruka
Ese mawe
Ko unduta wazandangiye
65.Uwazanye ubwo bunyagwa
Bw’ubwoko
Ngo mutsinde iyo?
Narushye uwa kavuna
Umunsi nkurenzaho itaka
70.Ibyago nabiburiye umupaka
Hambere aha
Sogokuru yasutse umusururu
Nsomyeho ahindura isura
Igicuma acyirenza urugo
75.Ngo hato amaraso yanjye
Ativanga naye
Akitwa umuhutu!!!
Umunsi nguherekeza ndira
Nanubu ndacyahogora
80.Niburiye isano
Nabaye igicibwa
Ndahungabana ntazicyo nzira
Iyo ngeze ahakabaye kwa Data
Bahuruza imihana
85.Hafi kuva imyuna
Ngo baze barebe ruharwa
Urwana rwo mu batutsi
Rw’ubuzuru bw’ubuzingo
N’ubutoki burebure
90.Nk’ubutagira icyo bukora
Bakantuka ibibi byose
Nasaba
isano
Ngasanga
nd’igisimba
Nti ni
gashyire nzira
95.Gatahe nako gatumuke
Sekuru yafungishije se
None bagatumye nk’ingenza
Narushye uwa Kavuna.
Mama umunsi
ugenda
100.Numvise
nakujya inyuma
Iwanyu
banyita ibandi ry’umuhutu
Kwa data
bakanyita
Urwana rwo
mu batindi b’abatutsi
Navuze
iwacu
105.Mbura
n’iwanyu
Narushye
uwa kavuna
Ubu bene
mama
Ni amabandi
Ni indaya
butwi
110.Indaya
zitagira ubwoba,
Yewe
zitagira n’ubwoko.
Wambwira
aho uri
Mubyeyi
nakwisurira
Ngasuka
amarira
115.Nterwa naza
ndirimbo mbi,
Ndirimbirwa
urwunge.
Nabonye
byose byanze
Nibera ku
muhanda
Nubwo
uhanda
120.Ibisigazwa
n’imisigi
Bisumba
amasosi
Asize incyuro
N’imigati itatse imitongero.
Bene mama
125.Bakadandaza amagara
Nanjye ingagari
Nziba amagana.
Mama mubyeyi
Ntumaho roho
130.Yawe indinde indengere,
Benewanyu barandeba
Barampiga ngo bampitane
Kuko iyo bandeba
Inzigo irazuka
135.Bakanyitiranya n’ikishi bakanyishisha.
Narushye uwa kavuna
Mwindenganya gaa!
Sinjye wishe!!
Hishe data
140.Sinanjye wasambanye ahatariho
Hasambanye mama!!
Ibyo byose ndazira ibyiki?
Ibyo mupfa muzabipfane
Njye singira ubwoko
145.Nabuze kivura,
Mbura kivugira
Mbona gishengura.
Uyu mutima uyu ntunze
Untota gupfa nkavaho
150.Kuko ntacyo maze!
Ndazira indeshyo
N’imbavu mbungana!!
Uwazikuramo zikamvamo
Numva ari ibikunda
155.Urupfu narutumira tukituranira
Tugasangira umusigi
Nabona twasabanye
Nkarusaba kuncyura
Nkava inaha
160.nkajya ahari amahoro ahinda.
Ayo madayimoni bavuga
Bazayanteje nkaba nk’igishushungwe
Ko ahari bakwishima
Ayo marozi babeshya
165.Abahe ko atangeraho?
Ngo nyagure nyasome
Njye nirirwa ku gasozi
Nambaye ubusa
Ibinyita bisimbuka
170.Ko ahari bene ubwoko
Ubwonko bwawe
Bwakuzura ibyishimo!!
Niburiye ubwoko
Nabaye nyakamwe koko
175.Igihugu cyuzuye bene wacu?
Nabaye incike
Mbura nuwancira incuro
ngo nuko hamwe
Ndi icyana cy’igihutu
180.Ahandi ndi icyana cy’igitutsi?
Uyu mutima utera
Wankundira ugahagarika gutera
Gitera akanshakira
Ahandi ho gutura
185.Hataba ihohotera?
Ese mama?
Umbyara warabyishimiye
Ese wambyariye icyenda?
Hoya nako ni arindwi
190.Ahari nicyo gituma
Bantera imirwi!!!?
Ese ujya kumbyara
Ubu wabitinzeho
Sinkurenganya nibyakuguyeho?
195.Ese uziko umunsi utabaruka
Wasize utambwiye data ?
None uwo bantungiye agatoki
Ni ikigabo kihaye
Ndakireba nkabona kitambyara
200.Rwose barakibeshyera
Ese nawe wari warubatse ku moko?
Mbihindure nkwite umugenzi
Nzavugeko navutse ukwanjye
Nka Merikisedeki wa mwami?
205.Wavutse nta se nta Nyina?
Ese mama ujya kumbyara
Waruziko nzapfa ntasetse?
Ese wansigiye iki
Hagati nk’ururimi
210.Mu gihuru cy’ururimbuko?
Aho ntari bubone ururimbiro?
Ese kuki wagiye
Utambwiye data
Ugatuma nsiragira
Nsabiriza ku ngufu
215.Uwambera data?
Iteka uko nsuye
Cya gituro cyawe
mpavana igitero.
uko nsomye ka kandiko
220.wasize usinye
ngasa nuwisogose igisongo.
abandi bana
bagira iwabo
bakabatetesha bikwiye
225.naho njye wansize ku gasi
nanamye ntemye
ntegeye amaboko
abifuza kuyatwika
bakayavumbika akavaho
230.narushye uwakavuna.
ese mawe wamenye ko
umwana wawe
yitwa ibitindi gasani byose?
ni ikinyendaro,
235.icyana cy’indaya n’ibindi
nonese mawe
kuki bakwita indaya ?
ese ni ukugusebya?
Cyangwa byari ugushaka indamu?
240.Ngo nkunde ndamuke?
Ese ko numvana benshi
Ko duhuje imico
Twese tutari duhwitse
Aho ntibakwangaga
nkuko banyanga?
245.Ubu narakuze
Nabuze uwanyizera
Ngo ndi umwana w’indaya
Nta ndero!!!!!
Gusa bintera kwibaza niba
250.Ababuze indero bose
Ari abana b’indaya?
Bibaye ibyo ino
Indaya zaba ari uruhumbirajana!!
Mawe narushye uwakavuna
255.Ndatambuka bakanyikangamo
Umwana w’umwicanyi!!
Ahandi ndi umwana w’abagambanyi
Ndabyibuha bikaba icyaha
Nananuka bikaba ikindi!!
260.Ubu umugore rukumbi
Mfite ni
inyandiko
Niyo inyemerera
Nkayitura
intimba intimbura
Naho
inshuti magara
265.Ngira
ni amarira
Niyo ansunikira
iminsi
Akangabanyiriza
kubabara
nkabaho
none
kuko
kuramuka ejo
270.aba ari
ikiroto mu bindi.
Mbaye Imana
Numva ntawe natuma
Avukira ku vumwa
Naca ubwoko
275.Nkimika ubumuntu
Kuko ubwo bwoko
Nibwo bwangize igikoko
Menyera ikiboko
Mbura amarangamutima
280.Uko mundeba narushye uwa kavuna.
Narushye uwa Kavuna
Nabuze epfo
Nabuze ruguru.
Ko binteye intimba
285.Bene wacu
Bamwe buzuye inzibutso
Ndajya kubunamira
Imitima ikambana ibihumbi
Bene data
290.Bakanshinja kwibonekeza
Bene mama
Bakabyita kurenzaho
Narushye uwa kavuna
Nabuze aho nivuza
295.Nabuze iwacu mpareba
Nubuze uwanyica
Mbura
nuwanconca
Ngo ance
ino
Narushye
uwa kavuna
300.Bene
wacu bamwe ni abazamu
Abandi baba i buzungu
Bamwe buzuye za gereza
Abandi buzuye inzibutso
Nabaye intabwa
305.Ntoragurwa n’agahinda
Karandera ndakura
Kangira uku nabaye
Kampyinagaza katarankoye
Mba igicibwa hose
310.None narushye uwa kavuna.
UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER.
UMWAKA: 2018