Wednesday, November 16, 2016

uyu niwo muvugo wanjye mushya w'urukundo ushingiye ku nkuru mpamo. naho ukaba waratangiye guutanganwa mu majwi n'amashusho ni vuba. ukaba witwa' iyaba byashobokaga.




Umuvugo: iyaba byashobokaga

Buri gihe cyanjye
Ndagifata ntuje
Nkicara nkaceceka
Ngapanga imishinga
5.Nkemeranya ni umutima

Ngatuza ngatekereza
Ngashikama ngashoberwa
Nkagutelefona bigatinda
Nkishima nkishuka
10.Imico ikancengera.

Imvugo ikamvanga
Nkabona imvano
Nkabazwa imvaho
Ukamperekeza rwose
15.Ukampumuriza cyane.

Ukampobera wese
Ukampa impamba
Ukampa impamvu
Wansezera ngasuhererwa
20.Wansekera ngatwarwa.

Wanyongorera nkakwegera
Nakwegera ukambwira
Ukansaba kugusura
Nkagusura nishimye
25.Nkibaza nti iyaba byashobokaga?

Gihozo cyino
Gihogoza igihugu
Si ubusazi ndagusabye
Uri ikiyobyabwenge
30.Iyaba ari ibishoboka.

Byumve ubyiteho
Iyaba ari ibishoboka
Nagushaka tukishimana
Nagukunda nkagukundwakaza
35.Nakurata nkakuririmba.

Iyaba ari ibishoboka
Wambera umukunzi
Nkakurata nkakwirahira
Nkakwakira nkabonekerwa
40.Iyaba ari ibishoboka.

Ukaba umugore
Nkaba umutware
Ubwato nkaba umusare
Ukambera mutarutwa
45.Gusa iyaba ari ibishoboka.

Amasaha ku masaha
Iminota ku minota
Umutima uratera
Ugatera ugutekereza
50.Iyaba ari ibishoboka.

Gukunda ni byiza
Kubivuga bikagora
Guhakanirwa bikarushaho
55.Indoto zikaba nyinshi
Nti iyaba byashobokaga.

Nabengutse igitangaza
Igitego gitatse  ibyiza
Bibero byarera abana
Akanwa kampumuriza
60.Umutako watoranyijwe

Ahwanye ni ibyifuzo
Ibyiyumviro byaramukunze
Ni urusobe rwo kwishuka
Umushonji arota arya
65.Gusa iyaba byashobokaga?

Ariko se kandi
Ko nishuka mayee
Yakwemera koko
Nyakubahwa ukunzwe
70.Umukwe udahemberwa ukwezi?

Aho kuduhesha umuganda
Yaduhesha umugayo
Si umutunzi ni umutindi
Si inyamibwa ni nyakwigendera
75.Iyaba byashobokaga.

Namukunda cyane
Namutuza kwitetero
Tugaturana ni umutuzo
Tugaterana ibyishimo
80.Gusa iyaba byashobokaga.

Uyu mutima wanjye
Undiza undemereye
Napfukama nkawinginga
Nawugurira ugasinda
85.Tukajya inama.

Nawubaza nkomeje
Uwo nakunze urudashoboka
Aho nashyize ntashyikira
Uwo nakunze ntakwiye
90.Iyaba byashobokaga.

Turavugana iteka
Sinzi icyo atekereza
Ndamutereta bigatinda
Tukishima bikanshimisha
95.Ngatitiriza ubanza mutota.

Urwego rwemewe
Uburanga burenze
Ibitekerezo bizima
Bizira icyasha
100.Gusa iyaba byashobokaga?

Umushonji arota arya
Ndicuye ndakangutse
Numva induru
Icyibatsi cyinshi
105.Nsanga ndota

Ndacumbitse ndaciriritse
Ndarembye ndihebye
Ndarwaye cyane
Ndwaye indwara
110.Y’ubukene dii!!

Ndicara ngatekereza
Ngasubiza agatima impembero
Nkatekereza impuhwe
Nkabura impamvu
115.Nti iyaba byashobokaga?

Igihe ntuje wese
Ntekerezanyije intimba
Nterera amaso
Ngasoma ngasogongera
120.Twa tubaruwa twawe!!

Unyakura unyandikira
Unsetsa unsezera
Untera intimba
Utebya cyane
125.Uti urote uwo ukunda!!

Umutima ukantota
Ukantetereza ukantererana
Nkabaza amarangamutima
Nti murote se?
130.Nzabimubwira abyemere se?

Ugaterura iteka
Utuje utekanye
Uti nkumbuye uwo nkunda
Umwe nkundwakaza
135.Mpoza mu gutekereza.

Ukabura amahoro
Nkabura amahwemo
Ukamwandika hose
Nanjye nkakuvuga hose
140.Ukamukumbura nkabibona.

Nkagushaka nkabihisha
Nkamujora nkijijisha
Uwo ukunda mbizi
Uwo urota iteka
145.Iyaba byashobokaga?

Si ugutandukira
Ni umutima watannye
Watekereje utariwe
Umukunda urukomeje
150.Ubizi byose.

Ugahora usaba
Usaba gusubizwa
Utereta utitiriza
Uterwa no gutekereza
155.Uti iyaba byashobokaga?

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com





https://www.youtube.com/watch?v=g5PXAgso5pI abakunzi b'imivugo mwihere amaso uyu muvugo bari hehe by umusizi tuyisenge olivier ft delice mukazi