Thursday, January 5, 2017

Yantumye ku Itorero





Umuvugo :  yantumye  ku itorero


Nganji mwese
Ngabire nshoje none
Rugira rugena byose
Umugenga utugenga
5.Akagenga byose

Yangendereye butaracya
Angenera iyi nganzo
Ngo nyigegene neza
Nyibagenere  mwese
10.Muyigimbe mwembi

Yantumye ku itorero
Ngo mu mukorere bigukunda
Mu mushake bigishoboka
Mu maramarize muri we
15.Yantumye ku itorero

Ngo izo feza
Zirya z’amafuti
Ari  bugufi
Kuza akazifata
20.Akazishyira mu ifuru zigafumbeka

Yantumye ku itorero
Ngo ibyo kumukorera
Tubikunde bitubemo
Tumuture ibitambo
25.Bitari ibyo kumuryarya

Tumusenge ubudasiba
Tumusange tumwisunge
Tumusabe azadusubiza
Tumaramarize mu mana
30.Rutigisinyanja umugenga

Yantumye ku itorero
Ati umbwirire abo
Bagize inzu yanjye
Inzira y’inzangano
35.Indiri y’amatiku

Urwuri rw’ibinyoma
Ko ntawe umbeshya
Mba mbona
Ko nibatisubiraho
40Nsa nuri bubasohore

 Ngashyira kure
  
Hakurya mu myanda
Umburirire babandi
Bafashe ku bushake
Wa mubiri
45.Nabambitse mbikunze

Aho kundamya ukamwaza
Ko wamwanya ari uyu
Ngo bahinduke
Ntarabandurura ndatakaye
50.Ngo mbate ahadaturwa

Yantumye ku itorero
Ko agitetse ijabiro
Ntamujinya, yajugunye
Akiturije ategereje
55.Kubona mu mutahaho

Mugaca bugufi
Mukicuza ibicumuro
Akicaye kuri  ya ntebe
Y’impuhwe n’imbabazi
60.Yantumye ku itorero

Ko arambiwe cyane
Babapfapfa  b’ino
Bakimupfobya  bipfuritse
Bikimutuka abatunze
65.Bakamujora akabareka

Ngo arambiwe cyane
Uru rusaku rwacu
Rutahinduka namba
Ruhora mu byaha
70.Ruzira ibyiza

Yantumye ku itorero
Ngo mwimike urukundo
Mwimure ubugome
N’ubugambanyi  mwagabanye
75.Mu mwimike nk’umwami

Arambiwe cyane
Iyi kamere dukunda
Ubu busazi bwo gusambana
Bwo bwamusesemye
80.Bwuzuye bwasabye



Yantumye ku itorero
Ko abamarayika be
Bakereye itabaro
Aho kugumya gutukwa
85.Arabatuma baturimbure

Arabaha urwabya rwe
Urwa mbere
Barusuke mu isi
Abaserukiye sekibi
90.Basurwe n’ibisebe

Urwakabiri
Asuke mu nzuzi n’imigezi
Twirirwa twidegembyaho
Bisabe amaraso maso
95.Dusuhererwe twese

Urwa gatatu asuke
Mu zuba
Iri turwara tukota
Twakonja rikadushyushya
100.Isi ihinduke umuyonga

Yantumye ku itorero
Ko inzabya ari ndwi
Kandi ni indwano
Aba marayika
105.Biteguye bitarabaho

Yantumye ku itorero
Ngo mbaburire
Nkoresheje ubu busizi
Nicyo gituma murora
110.Nzindutse ntazimiza

Yantumye ku itorero
Ko ibanga arangiye ingenzi
Ayi cya gitabo
Kimwe k’imizingo ibihumbi
115.Aricyo kibitse ijambo

N’  ukuri gukomeye ko gukoreshwa
Icyo ni bibiliya
Arantumye kandi
Ngo mwitonganira ibitubaka
120.Babiteranya mukanatukana

Idini ryiza ryemewe
Ritazimuka yimitse
Ritazatsembwa yatsiritse
Ni amahoro
125.Si amahane

Idini rindi
Ni umutima wicuza
Umutima utuje
Ukunda ugakunda
130.Ufasha abatishoboye

Yantumye ku itorero
Ngo mbibutse ko
Twese yaturemye kimwe
Akadukunda kimwe
135.Ngo buri umwe wese

Narora mugenzi we
Amubone mu ishusho ye
Aho kumuhiga ngo bamarane
Amushake bakurane
140.Bakorane bakundanye

Ng’iyi impine
Yibyo yampaye
Ngo nyibakwizemo ibabemo
Ubwo nsoje
145.Reka nsubire ku isoko
Niyongera kuntuma
Nzatambuka  nanone
Ntumike ibyo yantumye
Kuko uriya
150.Niwe tuvomaho ubushake

Bwo gukorera ijuru
Nari intumwa ndatashye
Gusa muzirikane ibi
Mumukorere bigikunda
155.Mumushake bigishoboka

Mumusenge ubudasiba
Ntacyo muzabura
Azabambika abakwize
Abakunde bikomeye.
160.Mumbwirire nabatari aha!



 UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
0787277631






No comments:

Post a Comment