nyuma rero yuko umwana amaze kwitaba Imana kuva kuri iyo Tariki ya 12 werurwe,uyu uwera yari yarabujijwe gusohoka mu bitaro bya muhima kubera umwenda w'amafaranga ý'u Rwanda ibihumbi magana ane na mirongo ine na birindwi(447000rwf) yarabereyemo Ibitaro, kuva ubu Abakunzi b'ikiganiro Ahera h'Ahera cya Radiyo ya gikristu Sana Radio Bamaze kumwishyurira arataha.
Mu kiganiro nagiranye n'Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge Bwana Nyagahinga Jean De Dieu yantangarije ibi Bikurikira :
"Muby' ukuri ahantu ibitaro bya Muhima biherereye biragoye guhamya ko ikibazo nkiki cyapfa kurangira byoroshye hadafashwe ingamba nshya, ibitaro bya muhima biherereye mu mujyi rwa gati byakira ingeri nyinshi zitandukanye z'' abantu batagira mitiweli kandi nka muganga inshingano ni ukuvura umuntu agakira,byumwihariko rero mu rwego rwo guca burundu iki kibazo mu bitaro bya muhima ndasaba ko harebwa uburyo ibitaro bya muhima byagenerwa ingengo y'imari yajya ifashe ibitaro gukemura ibibazo by'' abaturage nkabo, bitabaye ibyo iki kibazo cyagenda gifata indi ntera''.
Umuyobozi unshinzwe ubuzima mu Karere ka nyarugenge Nyagahinga Jean De Dieu
Uyu muyobozi kandi yashimiye bikomeye abakunzi b''ikiganiro Ahera h''ahera cya Sana Radio ku mutima ukunda bagaragaje bafasha Uwera Ange bamwishyurira kugira ngo asohoke Ibitaro
ikindi kandi yashoje asaba abanyarwanda kugira umutima ukunda wo gufasha bagakomeza no gufasha abandi kuko si Uwera Ange ufite icyo kibazo gusa.
Uwera ange yari asanzwe akora akazi ku buzunguzayi akaba yatangarije ko nyuma yo kwishyurirwa agiye guhita asubira iwabo mu karere akomokamo, hari n''ibindi yantangarije binyuze muri aya magambo:
'' Ndumva byandenze pee!! gusa Imana ishimwe cyane,kandi Imana ihe umugisha abanyamakuru ku bw''ubuvugizi bankoreye, kindi kandi ntagira inama bagenzi banjye b''abakobwa kwifata, gutanga mitiweli kuko niyo nkomoko y''ikibazo cyanjye, yewe sinzi uko nashima pee!!.''
Nguwo Uwera Ange wari ufungiye mu bitaro bya Muhima
Uwera Ange mugusoza ikiganiro twagiranye yantangarije ko agiye guhinduka bikomeye nyuma yo guhabwa inyigisho zo kugana Imana n''umuyobozi w''ahera h''ahera akaba n''umuvugabutumwa ukora icyo kiganiro.
Kagame Manzi Justin ukora ikiganiro Ahera H''Ahera akaba n''Umuyobozi wa Radio Sana yantangarije ko bimunejeje maze abimbwira mu kinyarwanda cyiza nkiki:
" Nshimye Imana cyane kubw'' iki gikorwa cy''urukundo abakunzi b'' íkiganiro cyanjye Ahera H'' Ahera bakoreye umwana nka Uwera, kandi ndamusabira guhinduka agakorera Imana"'
Kagame Manzi Mugusoza yasabye abanyarwanda gusenga Imana Bashikamye kuko Uwiteka Imana abategerejeho guhinduka bose bakaba abana b''Imana bemewe byemewe.
Nyuma yuko Ange atashye haracyari benshi bakeneye ubufasha nicyo Gitumye nsaba abanyarwanda bose gukomeza umutima w''impuhwe bahorana kugira ngo tubashe gufasha bagenzi bacu bari mu bibazo byinshi bitandukanye.
Mu gusoza iyi Nkuru sinabura gushima abantu bose basangije iyi nkuru kuri rubanda nyamwinshi kugira ngo uyu Mwana,u Rwanda rwejo hazaza abone ubufasha.
No comments:
Post a Comment