Wednesday, September 26, 2018

Narushye Uwa Kavuna.


Umuvugo: Narushye uwa Kavuna

Cyo ngwino umvure
Cyangwa umvushe
Nubundi narushye
Uwa Kavuna.
5.Umunsi wanze kunsibanganamo

N’umunsi uva inaha
Nkagutwaza umusaraba
Nkakurenza amataba,
Nabaye ibandi ndimenya
10.Bene nyoko banyica numva

Narushye uwa Kavuna.
Umunsi ugenda
Nabaye imbobo
Mbura imbamutima
15.Ntemana n’abaturanyi

Narushye uwa kavuna.
Ba bakobwa wadusiganye
Babaye indaya kubw’indamu
Njye ndi indindagire
20.Amaguru yabo

Arantunga nkaramuka
icyoroshye cyabo
kimpesha icyubahiro
nkarya kabiri
25.Narushye uwa Kavuna.

Ubu nsa nk’akavurivundi
Ndi mu itsinda ry’amabandi
Igikundi ndimo
Baragihisha uruhindu
30.Narushye uwa kavuna

Ba masenge wasize
Ni ibisambo
N’amasura masa
Bandiye umutima
35.Nsigariye ku mano

Naho ba marume
Bandaza mu rume
Ndira mpogora
Barangambanira ngo bangabize
40.Ibisare by’ibisimba

Ngo ihiii ntibashaka
Icyohe cy’ikigande
Icyana cy’igihutu
Aho iwabo !!
45.Barahashaka imfura

Z’imbavu ndende
Zirya nk ‘izabyigeze
Ureke ibihutu bibyigera
Narushye uwa Kavuna
50.Mumvure cyangwa mumvushe.

Ba bakobwa wadusiganye
Barabasohoye bo barabasibye
Ngo ni ay’ubusa
Nta n’uteze kubasaba
55.Nuwasara ntiyabarengereza igare

Amashuri yo murayanganya
Amazuru yabo mabi
Yabimishije ubutoni
Bene wanyu
60.Babatoza gukuka

Naho guseruka
Hazaseruka imfura zikibyiruka
Ese mawe
Ko unduta wazandangiye
65.Uwazanye ubwo bunyagwa

Bw’ubwoko
Ngo mutsinde iyo?
Narushye uwa kavuna
Umunsi nkurenzaho itaka
70.Ibyago nabiburiye umupaka

 Hambere aha
Sogokuru yasutse umusururu
Nsomyeho ahindura isura
Igicuma acyirenza urugo
75.Ngo hato amaraso yanjye

Ativanga naye
Akitwa umuhutu!!!
Umunsi nguherekeza ndira
Nanubu ndacyahogora
80.Niburiye isano

Nabaye igicibwa
Ndahungabana ntazicyo nzira
Iyo ngeze ahakabaye kwa Data
Bahuruza imihana
85.Hafi kuva imyuna

Ngo baze barebe ruharwa
Urwana rwo mu batutsi
Rw’ubuzuru bw’ubuzingo
N’ubutoki burebure
90.Nk’ubutagira icyo bukora

Bakantuka ibibi byose
Nasaba isano
Ngasanga nd’igisimba
Nti ni gashyire nzira
95.Gatahe nako gatumuke

Sekuru yafungishije se
None bagatumye nk’ingenza
Narushye uwa Kavuna.
Mama umunsi ugenda
100.Numvise nakujya inyuma

Iwanyu banyita ibandi ry’umuhutu
Kwa data bakanyita
Urwana rwo mu batindi b’abatutsi
Navuze iwacu
105.Mbura n’iwanyu

Narushye uwa kavuna
Ubu bene mama
Ni amabandi
Ni indaya butwi
110.Indaya zitagira ubwoba,

Yewe zitagira n’ubwoko.
Wambwira aho uri
Mubyeyi nakwisurira
Ngasuka amarira
115.Nterwa naza ndirimbo mbi,

Ndirimbirwa urwunge.
Nabonye byose byanze
Nibera ku muhanda
Nubwo uhanda
120.Ibisigazwa n’imisigi

Bisumba amasosi
Asize incyuro
N’imigati itatse imitongero.
Bene mama
125.Bakadandaza amagara

Nanjye ingagari
Nziba amagana.
Mama mubyeyi
Ntumaho roho
130.Yawe indinde indengere,

Benewanyu barandeba
Barampiga ngo bampitane
Kuko iyo bandeba
Inzigo irazuka
135.Bakanyitiranya n’ikishi bakanyishisha.

Narushye uwa kavuna
Mwindenganya gaa!
Sinjye wishe!!
Hishe data
140.Sinanjye wasambanye ahatariho

Hasambanye mama!!
Ibyo byose ndazira ibyiki?
Ibyo mupfa muzabipfane
Njye singira ubwoko
145.Nabuze kivura,

Mbura kivugira
Mbona gishengura.
Uyu mutima uyu ntunze
Untota gupfa nkavaho
150.Kuko ntacyo maze!

Ndazira indeshyo
N’imbavu mbungana!!
Uwazikuramo zikamvamo
Numva ari ibikunda
155.Urupfu narutumira tukituranira

Tugasangira umusigi
Nabona twasabanye
Nkarusaba kuncyura
Nkava inaha
160.nkajya ahari amahoro ahinda.

Ayo madayimoni bavuga
Bazayanteje nkaba nk’igishushungwe
Ko ahari bakwishima
Ayo marozi babeshya
165.Abahe ko atangeraho?

Ngo nyagure nyasome
Njye nirirwa ku gasozi
Nambaye ubusa
Ibinyita bisimbuka
170.Ko ahari bene ubwoko

Ubwonko bwawe
Bwakuzura ibyishimo!!
Niburiye ubwoko
Nabaye nyakamwe koko
175.Igihugu cyuzuye bene wacu?

Nabaye incike
Mbura nuwancira incuro
ngo nuko hamwe
Ndi icyana cy’igihutu
180.Ahandi ndi icyana cy’igitutsi?

Uyu mutima utera
Wankundira ugahagarika gutera
Gitera akanshakira
Ahandi ho gutura
185.Hataba ihohotera?

Ese mama?
Umbyara warabyishimiye
Ese wambyariye icyenda?
Hoya nako ni arindwi
190.Ahari nicyo gituma

Bantera imirwi!!!?
Ese ujya kumbyara
Ubu wabitinzeho
Sinkurenganya nibyakuguyeho?
195.Ese uziko umunsi utabaruka

Wasize utambwiye data ?
None uwo bantungiye agatoki
Ni ikigabo kihaye
Ndakireba nkabona kitambyara
200.Rwose barakibeshyera

Ese nawe wari warubatse ku moko?
Mbihindure nkwite umugenzi
Nzavugeko navutse ukwanjye
Nka Merikisedeki wa mwami?
205.Wavutse nta se nta Nyina?

Ese mama ujya kumbyara
Waruziko nzapfa ntasetse?
Ese wansigiye iki
Hagati nk’ururimi
210.Mu gihuru cy’ururimbuko?

Aho ntari bubone ururimbiro?
Ese kuki wagiye
Utambwiye data
Ugatuma nsiragira
Nsabiriza ku ngufu
215.Uwambera data?

Iteka uko nsuye
Cya gituro cyawe
mpavana igitero.
uko nsomye ka kandiko
220.wasize usinye

ngasa nuwisogose igisongo.
abandi bana
bagira iwabo
 bakabatetesha bikwiye
225.naho njye wansize ku gasi

nanamye ntemye
ntegeye amaboko
abifuza kuyatwika
bakayavumbika akavaho
230.narushye uwakavuna.

ese mawe wamenye ko
umwana wawe
yitwa ibitindi gasani byose?
ni ikinyendaro,
235.icyana cy’indaya n’ibindi

nonese mawe
kuki bakwita indaya ?
ese ni ukugusebya?
Cyangwa byari ugushaka indamu?
240.Ngo nkunde ndamuke?

Ese ko numvana benshi
Ko duhuje imico
Twese tutari duhwitse
Aho  ntibakwangaga nkuko banyanga?
245.Ubu narakuze

Nabuze uwanyizera
Ngo ndi umwana w’indaya
Nta ndero!!!!!
Gusa bintera kwibaza niba
250.Ababuze indero bose

Ari abana b’indaya?
Bibaye ibyo ino
Indaya zaba ari uruhumbirajana!!
Mawe narushye uwakavuna
255.Ndatambuka bakanyikangamo

Umwana w’umwicanyi!!
Ahandi ndi umwana w’abagambanyi
Ndabyibuha bikaba icyaha
Nananuka bikaba ikindi!!
260.Ubu umugore rukumbi

Mfite ni inyandiko
Niyo inyemerera
Nkayitura intimba intimbura
Naho inshuti magara
265.Ngira ni amarira

Niyo ansunikira iminsi
Akangabanyiriza kubabara
nkabaho none
kuko kuramuka ejo
270.aba ari ikiroto mu bindi.

Mbaye Imana
Numva ntawe natuma
Avukira ku vumwa
Naca ubwoko
275.Nkimika ubumuntu

Kuko ubwo bwoko
Nibwo bwangize igikoko
Menyera ikiboko
Mbura amarangamutima
280.Uko mundeba narushye uwa kavuna.

Narushye uwa Kavuna
Nabuze epfo
Nabuze ruguru.
Ko binteye intimba
285.Bene wacu

Bamwe buzuye inzibutso
Ndajya kubunamira
Imitima ikambana ibihumbi
Bene data
290.Bakanshinja kwibonekeza

Bene mama
Bakabyita kurenzaho
Narushye uwa kavuna
Nabuze aho nivuza
295.Nabuze iwacu mpareba

Nubuze uwanyica
Mbura nuwanconca
Ngo ance ino
Narushye uwa kavuna
300.Bene wacu bamwe ni abazamu

Abandi baba i buzungu
Bamwe buzuye za gereza
Abandi buzuye inzibutso
Nabaye intabwa
305.Ntoragurwa n’agahinda

Karandera ndakura
Kangira uku nabaye
Kampyinagaza katarankoye
Mba igicibwa hose
310.None narushye uwa kavuna.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER.
UMWAKA: 2018















1 comment:

  1. Tuyisenge urashoboye,kandi namaze kubona ko arimpano yawe, komeza ukore
    Nanje ndi umusizi kandi I know you know me. David ndagijimana from mahama refugee camp. +250789780813 that's my what's app number. Don't give up
    You know everything will come from our hard working.

    ReplyDelete