Monday, April 8, 2019

Ndangira aho bashyinguye.




Umuvugo: Ndangira aho bashyinguye.

Rwanda rwambyaye
Ngusabye ibisobanuro
naba ngusonze
Naba nkugoye nkugondoje
5.Naba ngukuruye ngo ngukomeretse.

Mbe Rwanda mubyeyi
ibyawe birandenga
ikiniga kikaba cyose,
ishavu rikangundira,
10.induru inkangundagura!

 Rwanda rwambyaye
ndarana n'ishavu
kandi agatsinda rirara imbere,
 gusa kunda ngusabe
 usohoke urebe
15.narize nahogoye!

Benewacu akanunu ni mu gicuku
 bashize bose
gusa sinzi aho bashyinguye!
Nashatse hose nahebye
20.nuwabishe simuzi

ngo mubaze nyabuna
ahari umuzi
wabampaye ubuzima.
Ko bagiye ndi igitambambuga
25.none abo nabyaye

bashaka kubasura
 bakabaha icyubahiro
 none icyago gikomeye
nuko ntazi n'akanunu kaho bashyinguye
30.Ngo njye mpirirwa ahari nakwizihirwa.

Nyabuneka muntu
Wowe uzi iwacu
Nkura mu gicuku
Ndokora nanone
35.Ndangira aho bashyinguye.

Ndangira aho masenge ashyinguye
Mushyire ishyaka
Muheshe icyubahiro
Maze buri cyunamo
40.Njye musanga musure

Numva ko mama
Yishwe urubozo
Aririmbirwa ibihozo
Bamutemesha umuhoro
45.Bakamuca buri gice cy'umubiri

Bakamushyingura mu mashyiga
Agashya ubwa mushikake!
Ariko uwandusha inkuru y'iwacu
Yansura tukaganira
50.Akandangira aho mama ashyinguye

Nkamwishyirira indabo
Nkamwihera indamukanyo.
Ariko Rwanda
Niki cyo kanyagwa
55.Cyateye Abatangana

Ngo bateme intungane?
Iyo nkuru irantungura
Ikanshengura nkagaragurika!!
Benimana babaye Benimihoro
60.Intayoberana zivamo interahamwe

Zitoteza abatagatifu.
Ariko se koko Rwanda
Nzakore iki
Ko ijoro n'umunsi
65.Nsurwa naya masura yabo

Nkumva neza nsaze?
Ndabaririza uzi kubara inkuru
Ngo ankize iyi nkiranya
Ambwire n'akanunu
70.K'imibiri y'abiwacu.

Nyabuna nshuti y'Imana
Niba ari nawe wabishe
Iyi nduru mpora ndamukana
Ntigukora n'ahantu
75.Ngo nibura wikore

Uzinduke unyarukane
Ahari izo nzirakarengane?
Koko se Ruremabintu
Neza nzatabaruke ntanabatashyeho
80.Kuri irya nturo batihitiyemo?

Koko Mana ubu nabona ijuru
Ubuse naryinjizamo iri shavu?
Ko rinshishimura ngashira
Ngasa nutagira rutangira?
85.Ese mu ijuru

Haba amarira?
Ko umunsi natashye ntabasuye
Ahari bitazasibangana!!!
Ngaho nawe Mana
90.Ndangira aho bashyinguye

Mbahe icyubahiro
Dore nararokotse.
Ndangira aho bashyinguye
Nzaherekezanye n'urungano
95.Mbaganirire iby'iwacu

Imbere y'abacu.
Mbese Micomyiza
Nagize gicumuro ki?
Cyatumye abo tuvukana
100.Babavusha amaraso

Agasomwa n'imisega
Agatemba nk'isoko.?
Ese Rugira byose
Ubu koko abanjye baba
105.Bakiri mu bigunda nakira iyo ntimba?

Ese baratembanywe n'imigezi
Cyangwa inzuzi
Aho inzozi zanjye
Zazaba impamo
110.Nkamenya aho bashyinguye?

Ese bacumuye iki?
Cyatumye amagara yabo
Yandagara ku mugaragaro
Ba Mukundwa bagahandwa
Bagahererekanwa bagasambanwa umugenda
115.Nkabatarigeze umugisha?

Bajya kubahemba
Bakabitura kubahamba
Iyo mu binamba
Bagatembanwa n'itumba
120.Tukabura iyo batashye!!!!!

None n'ubu twarashobewe.
Ndangira aho bashyinguye
Mbasange mbasubize icyubahiro
Mbakereze umukiro
125.Bongere bambone,

mbataramiye iyo batuye.
Ariko koko Benimama
Bakubiswe impiri woshye impigi?
Bahigwa bukware!!!
130.Ese bucura wacu

Yacucumwe busimba
Asekurwa busombe?!!!
Ariko Mana mbega intimba
Mbega amateka ngo arambera urujijo!
135.Ese koko bagire gupfa

Ngire kuba imfubyi
None ngize no kubura
Aho bashyinguye
Ngo uko mbakumbuye
140.Nkenyere nkomeze

Mbasure twibasanire.
Nyabuneka ndakwinginze
Niba wibuka iby'iwacu
Ndema agatima
145.Nkura mu gatereranzamba

Undangire aho bashyinguye
Kuko byanze
Kudashyingura iwacu
Byangize nk'ishusho
150.Ndi igishushungwe

Isi yaranshoboye!
Yaransikamiye yarangundiriye
Ndatekereza agatambwe
Ngasa nusomye ku gatabi
155.Ngata umutwe.

Ndangira aho bashyinguye
Naho wangeza ku mva
Nakira ngakina
Nakunda ngakomera
160.Nashyira nkiyuburura nkiyubaka.

Disi byose
Dore ndabirora nkibyabaye ejo
Agapira papa yari yambaye
Agakanzu ka Kamariza
165.N'ijipo ya Jolie

Bindara mu nzozi
Nazengurutse amaguriro
Ngo mpagure utwiza nk'utwanyu
Gusa nahebye
170.Hehe n'akanunu.
.
Iyo nibutse bariyeri
Ndwara isereri
Nakwibuka zanyagwa z'indangamuntu
Nako indangamututsi
175.Bigakomera ndeba.

Izo nyagwa z'indangamuntu
Izo ziba indangahantu
Ngo zindangire indaro
Za benewacu basogoswe inkota
Mu mitima myiza
180.Itari yarigeze ikibi!

Iyo nibutse ko bambwira
Ko nsa na sogokuru
Ngaseka nka masenge
Nkagenda nka data
185.Nkavuga nka vumiriya

Mbura rutangira
Ngahogora simpore
Nibutse ko ntazi aho bashyinguye
Aho yenda
190.Abagashize babagenda hejuru.

Wowe uzi iby'iwacu
Banguka unkomeze
Undangire umugezi
Bajugunywemo nywumenye
195.Njye mbataramira

Cyangwa undangire agasozi
Kabisasiye bose
Njye ngenda mpakore isuku
Wenda nasubira ngaseka
200.Ndangira aho bashyinguye.

Rwanda mubyeyi
Uzabambarize bose uzagira impuhwe
Azambwire akanunu k'iwacu
Azaba ambyaye
205.Ubugira kabiri

Aho yenda nakongera
Nkagira akabiri
Ngakira iki kibi
Cyambayeho nk'ikibibi!.
210.Burya zirya nzibutso

Ni nk'impetso
Ziratujishe turakomeye
Si umurimbo ntihari n'imiringa
Hari imibiri y'abacu
215.Nicyo gituma mwumva

Mbaza umuhisi n'umugenzi
Inkuru y'iwacu!
Nicyo gituma rwose
Ndangisha aho bashyinguye
Ngo nzabashyire ishyaka
220.Twongere gushyikirana.

Hobe wowe
Utazi aho bari
Ngo ujye ubasura murire munaririmbe
Komera komera
225.Nimenya nzakurangira aho bashyinguye.

Umusizi Tuyisenge Olivier
Tel:+250787277631

No comments:

Post a Comment