Friday, October 7, 2016

nguwo umuvugo mushya Ni i mahanga.

UMUVUGO: NI IMAHANGA
Shenge sha ni I mahanga
Utinye aho ugende ubyeretse Imana
Imitaga yashira ntiwite ku mitako
Ugakumbura ku ibuga
5.Ugakumbura zikuka.
Harya muko
Usanze umukunzi?
None ko ari wowe wari umukamisha
Wa mukambwe
10.Nanyakura nzamwakiriza iki?
Dore nzaba nd’ino
Nundota ntuzandinde
Uzantumeho akana
Ninumva akajwi
15.Nzakorera akariza
Muhe intango imara intimba
Muhe agasambi uzasasa
Muhe agafaranga
Muhe agafoto kagutera ifuhe
20.Mu maganya menshi uti ni I mahanga koko.
Simbi Ningusura
Ngasanga ugosora
Uzacutse ucunde
Ndore neza
25. uko ibisabo byahandi bisa
Ese ibyansi ni nkibyiho?
Waragiye none dore urakumbuye
Umusaza yansabye umusanzu
Ati, arihe wa musukura bisabo?
30. nti ikore mu misaya wibibuke imisango
Ese ubundi
Ko usize imisingo
Naya masura yo kwisoko
Usanze iyihe sano
35. isumba iyo kwa so?
Uri umugisha nashimye
Ntugashavure shenge
Niryo shingiro ry’urugendo
Wakwibuka bya byiza bakubyinirira
40. ugaterura uvuga ko ari imahanga
Ndakwibuka rwa ruhanga
Ruhanitsemo uruhanika
Amasaha adakanga amasanzu
Wateje imvururu
45. uje kumva ibiparu.
Mbe Muringa erega sukugukanga
Nubwo ari imahanga
Kuhaba bisaba ibanga
Ritara iryo kwisararanga
50. ryo kwisanga nabo usanga
Ese ko njye nshimye mpawe impamvu
Inkwakuzi zikankwera
Rutigisanyanja waguhaye ubuyanja
Nagushinja byinshi
55. urungano ruzakurengera?
Nugera iwawe
Uzabyibuke
Ujye ubyuka ubyiga
Utazabyica byose
60. ugasebya abakubyaye.
Nyubuna igikoo
Wari ishusho shingiro
None shahu usize ishavu
Uhisemo gushaka
65. none urungano twashobewe
Ugiye imahanga
Usanze songa
Usobetse isuku
Utazagusura bisanzwe
70. umwe uzasasira bisesuye.
Uremeye usize so
Usize uwo wirahiraga
Uwagutaramiraga
None imitaga irabatanyije
75. umusimbuje uje ejo binikije
Erega mawe mbantebya
Ariko uko nterura ntebya
Niko ntera intimba
Urungano rungaragiye
80. runganiriza rukumbaza
Bambaza byinshi
Bati yemeye byose
Yataye ibyino ?
Yambaye urugori
85. Ari murundi rugo?
Nkasubizanya amaganya
Nti niko biri
Yisangiye rwema
Wo kwa rwoga rwogera inka
90.Umutware wo ku rwanamiza
Twese iwacu twarakwisunze
Uradususurutsa tukwirahira ubutitsa
Uri igitero ukaba ni inyikirizo
Gukura ujye ejuru cyari cyo cyifuzo
95.Kujya iwabandi imahanga aricyo cyemezo.
Ngaho jyenda utuze utengamare
Utete nuterwa tuzagutabara
Nutura tuzagusura
Nutera tuzakwikiriza
100.Umutuzo ni umutozo tuzabigusanganiza.
Rwagitinywa nyir’ igitinyiro
Yateruye atuje
Ati mbe nyirabyano by’ iwacu
Ko uzindutse ay’iwacu urayizirije
105.Ko ari mazima nta muziro?
Ese kagasaza ka kabando
Uzakabwira mpamvu ki
Kubw urugendo
Rugukuye ku mukondo
110.Ko izacu zitakamwa umuhondo
Erega nyabusa ndakuruta
Niyo mpamvu nkuruhira
Nkabwira ibyaho wamaze kugera
Hato bitazakunanira ukatugarukira
115.Ntacyo gukora biri mu marembera.
Naho umusaza nanyakura
Nzamwegera mukubwirire
Akabando azicunda tukamucire
Izo wakowe tuzimukamire
120.Iby’imahanga ibyabagirwe akwirahire.
Ndabizi banyogosenge
Ntibasanzwe bazamusurutsa
Uramenye aho imahanga
Ntuzigunge ngo bikurenge
120.Uzahature uhatungire utunganirwe.
Ugusabye icumbi
Umucumbikire umwicaze ku muco
Umuhe amata yibagirwe amatage
Umuhe umutozo yuzure umutuzo
130.Rugira azakurengera
UMUSIZI :Tuyisenge Olivier
Email:tuyisengeolivier8@gmail.com

No comments:

Post a Comment