Sunday, March 25, 2018

Impumbya z'impuha.



Umuvugo: Impumbya z'impuha

Reka nzure inzira
Nziture ya nzoga
Mpange iyi mpakanizi
Indaza ibigunda
5.Mu bigunira nigunze.

Hambere mbizi
Tukiri imbumbe
Imbamutima zigitinya gutinya
Mukabutindi Tunuri
10.Agitangatangiye I rutunga.

Musaniwabo uriya
Abisi b'ibisunzu
Bise nyamusa n'inyange
Bakamushuka ubushongore
15.Bakamukiza agikikiwe

Kandi abatwaye imisozi
Gacu naza Rwabicuma.
Bakimwa n'igicuma
Bakabaciririkanya nk'igiciro
20.Bagahemba amagufa n'umufa

Woshye impigi
Nazo zitari impinirakure.
Impumbya z'impuha
Nizambawe n'impigi
25.Ngo zirongore Kabare

Kandi no ku bwa Kalinda
Zarabanje kubunda ibigunda
Impundu z'impuha
Nizo batumye i Bugibwa
30.Zihasanze ubwandu

Ziyoboka bwangu
Impundu z'impuha
Nta Rusimbi ni urusimba.
Inganzo yambereye ingabe
35.Umunsi nganza ingoroji

Mukamutima kandi atawutunga
Mwibukira mu mibukiro
Kandi akikiye umuriro
Ni urutaza Rugemintwaza
40.Yamuragije iyo mu mbere

Hazira akarasisi k'imbeba.
Ihhii ndahakanye
Sayinzoga ni inzangano ze
Siwe nkindi
45.Yo gukenyeza inkera

Ngo ujye iyo uharare
Ngo wasize umuhozi.
Impundu z'ubu ni impuha
Ni impumbya ni impuha.
50.Ntasabye gakondo kunkosha

Iyi nganzo
Yenda ingarike
Sinyitura mu rugera
Ahari ejo rwagereka!
55.Sinyitura mu mataga!

Amatage n'imitaga
Nta banga
Yewe nta n'ibango
Mbyantaba mu nama
60.Nkabura nuwo kunyunamira.

Sindi bugiture
Nitangiriye itama
Nubwo ndora udutumbi
Ndataraka nka Nkona
65.Umunsi acisha Munana umutwe,

Amuziza ko ari umutwa
Kandi we ari umutwa
Byongeye w'umutwarasibo.
Munana yacunguye impinga
70.Benewabo bamuhaye impundu

Impinduramatwara yiyo
izihindura impuha
Apfa ahirita
Atanahembewe ibyo yahiririkaniye
75.Ngo yenda apfe bupfura.

Sindi bugiture nk'inkuru
Itaba mbi
Cyangwa ikaba mbarirano
Baba bambonye
80.Bene Mbonera

Bambamba mukambura.
Ni ngombwa 
Bagore b'amagaju
Mwubure ibisabo
85.Mwongere mwicundire

Ubakora ntimukome
Mushake inkanda
Mushyire nzira
Ndabasanga mu Rukari
90.Ubakora ntimukome!

Mwambare impumbya
Maze mukomeze,
Ndazana umutana
Ndawutereka aho
95.Nzakuramo rya cumu muhozi

Rizagenda rihorera
Niryahuranya mwamba
Kanagazi azaba aka Makumi
Asigare yambaza Imana z"ahandi
100.Yambare ubucabari aciririke.

Ese umuvubyi yavuye mbahe?
Ko nahoze mbanza urugamba
Kuva mu bugimbi
Ngacyura iminyago
105.Ubwo aho nanjye ndajwa?

None Minyaruko
Uriya wa Nyamikenke
Ko yari umuvubyi
Yamvumira kugahera
110.Neza ngapfa ntarinze?

Ese nemere karande kanjye
Kazimire burundu
Umutero uvangwe
Uvangavangwe n’umusururu
115.Ingoma nganzo yime rushorera?


Aho naba nasaze
Nemere inganzo
Izime burundu
Izime nka Rukurura
120.Irya y’Igisaka.

Nemere nte itushe
Ryarandemye nkiri umutavu?
Ese nibamburire mu mbuga
Ntonganye Mutimura
125.Mubaze ibya shebuja

Kandi nawe ari umurenzamase
Ese mpindure indaro
Ndorongotane mumbure
Ko ndambiwe kuba Kinigamazi
130.Kwa Kinigabantu!!!

Ese ntinyuke
nsabe umuceeri
ngo mpe mama asome
ariya macunda
135.yacunzwe n’umuja

wazonzwe n’umujinya
akimika umujogonyoko?
Yemwe bavuzi mwabivumbye
Namwe bavurwa mwarurumbye
Muhindure imbyino

Cyangwa mwicurire inkota
Mwiyice bitarabacanga
Kuko I Mahanga
Saho gukura umudende
Intwari zaratanze,

Zabuze abambarampumbya
Kuko Bene Karenzi
Nabo kwa Gakuba
Impumbya zabo ni impuha
Bahiye kimari.

Nimutikure kare
Mwirindira ubwire
Ubwomanzi bw’abiyo
Busumbya itako kalisimbi
Bisoke ni umutavu.

Impumbya z’impuha
Zampebeje Imana
Zintukisha imandwa
Zizatuma aho bukera
Nzaragura aka Nkoma wa Nkondogoro

Yewe Murindwasazi
Sekuru na bisoke
Abo bagore bawe
Bigize ingare
Bataye inkanda

Bakambara ubwambarabasazi
Ubasure mu bisubiremo
Bitabaye ibyo
Bazifashe ingoyi
Umunsi bagizwe ingoroji

Umunsi ibihunyira
Byatangiye kubacurangira
Bazibuka umuhanano.
Impumbya z’impuha
Zambitse Buhinja Ikamba

Harya mu kwa Semikore
Hafi y’ibiturika
Bararuza ingirwa nkanda
Bayimuhisha hafi y’ukuri
Ngo baramurinda abatengatanda

Bamwe bikwije
Impinga z’impugu zose
Ahubwo ari ukumuroha
Hamwe munyenga
Ngo agereyo yenyegeze

Ngo bamusabe kwikura ikoti
Rimwe ryazananye n’umuziha
Nabyaga atahe nk’uturotse
Inkuru ye
Tubure n’akanunu

Impumbya z’impuha
Zirarana ibyansi
Zikabipfumbata bupfapfa
Kandi amashyo amagana
Y’imbyeyi yararanyije.

Impumbya z’impuha
Zigisha gukama
Intoki zatobye amase
Ntizikoze amazi
Ngo zikiranuke n’isayo.

Numva uwangira
 shebuja wa muntu
natangatangira mu Nkomate
Nkungu na Bihembe
Bitararema inkomati
Mukankuru arebera

Numva uwangira
Shebuja wa muntu
Numva nasiba
Ibikorwa nta mikoro
Nkagabanya amakoro

Ngahemba Sayinzoga
Imirimo agakira imiruho
Aho yenda
Yareka kwivuruguta
Mu kuvumba inkorano

Uwangira Shebuja w’inganzo
Nahimba ibihwitse
Byuzuye igitsure
Kubambaye impumbya macuri
Bagacunaguza ibyanzu,ikobyo n’impakanizi.

Uwangira shebuja w’Imanza
Nakwimura Semanza
Ngahana bariya Bahinza
Ngaca urubanza rubanguka
Aho gutinda mu gatobero.

Uwampa aho ndaguza
Nifatiye impinga
Nkabona neza
Impamvu Mukaruyumbu
Na ba bagore bose

B’ibishongore
Ari nta mumaro
Bambaye impumbya z’impuha
Bahora bahiririkanira
Urwango rwinshi

Ngo bazabone urwunguko
Muri bene ingo zabo
Batabariye urwabo.
Impuruza zihamagara impumyi
Izo zizabura impundu

Nyir’indamutsa ndabarahiye.
Yemwe bahongwamariza
Iri sanzure ni indyarya
Ryakubeshya indeshyo
Ukavaho ureka ibigukuza

Ugasanga ibigukenkeza
Uruhu rw’ihene
Ntunambarire impumbya
Abakuvugirije induru
Ukaba nkaya ngata imennye

Itarabaye ingata
Ntibe n’urukoma
Impumbya zawe
Zikitwa impuha
Nkazambyaro za Mukakarangwa.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER.



               







No comments:

Post a Comment