Friday, March 23, 2018

Nk'ubu mfuye?



Umuvugo: Nk'ubu mfuye?


Bagore b'ibishongore
Bahungu b'ingangare
Ndyarya turyana,
Ndaya ndaza
5.Mwisakuza ndabaza.

Aha twita mu kwacu
Ni iwacu?
Cyangwa ni kwa Rucumu
Nadacururuka azaturuka
10. Acunaguze amaheru?

Nkoramutima nkunda
Namwe nkumi munkura
Nk'ubu mfuye
Ubutumwa bugufi
15.Bwaza bwangu

Mukarara murira
Abandi baririmba
Bitegura guhamba
Dore ko kuri mwe
20.Hashyingurwa indashyikirwa!!!

Ese nkubu mfuye?
Mwaterateranya ay'igitambaro
Mukamvugira neza ku mva?
Mukavuga ibyiza ntakoze?
25.Mukavuga ibyaha ntigeze?

Mbe mukobwa nakunze
Nkanagukwa ugatuma mpakwa
Imbere mu mbere
Umburira agaciro
30.Nagukora ukanyikiza

Ba Rubebe
Bagira ngo tsee
Bakwitsamura ugatsimbuka
Ukabereka iwabo w'abantu
35.Bakagushimira ubwo buntu

Ngo n'ukuntu
Hari ukuntu
Ubereka ubumuntu bakakoga buzi
Ngo burya
Mukugobora ya soko nsango
40.Uhatse Muhazi?

Ibyo njye
mbyumva mu mihigo
Gusa simfite ubwoba
Mpagaze nemye
45.Ahari urwo unkunda ni boroke

Uzarunkunda rwarabaye rwinshi
Ese nk'ubu mfuye?
Ntiwakwipfusha gipfapfa
Ugakoresha amafoto?
50.Ugakwirakwiza mu bakunoza

Mukaza mukikiriza?
Ese nk'ubu mfuye?
Ntiwajya Ku karubanda
Ukandirimba undata?
55.Ese nkubu mfuye?

Ntiwagura imbaho
Izi ribuyu
Ngo bambarize uburyamo
Bumwe buryana
60.Buhora buryamye

Butagira inshuti?
Ese nk'ubu mfuye
Ntiwagura imibavu
Ngo untere mu mbavu
65.Nkaho iyo minyagwa

Yasibanganya inkovu?
Nkiri muzima
Wanyimye inyugamo
Wanyimye inyegamo
70.Wankoreye urugomo

Wanyambitse inkomo
Wanyimye n'urwagwa
Wanyambitse urubwa
Mu rwawe rugo
75.Ndutwa na nyakabwana

Ndi bugufi kwica na bwaki
Gusa nkubu mfuye
Urwamo rwaba rwose
Ugaca ibikuba
80.Ngo uhuye n'amakuba!

Ukiyambura imikaba
Abatakuzi imitima igahaba
Bagahiririkana barwana
Barwana no kuguhoza
85.Ngo ubuze uwo wihebeye

Kandi ubuze uwo watsikamiye.
Iyi intimba
 iyi imbabaza
Iyi imbase
 90.ikambuza guhumiriza

Yaransanze izansebya
Izantsibura yo gatsindwa
Sinzi icyo insurira
Gusa ifite imvano
95.Ahari nicyo gituma

Imvuna ntimveho
Indongora ntincyure?
Ikandimbura indi imbere
Bijya gutangira
100.Natekereje ku gatimba

Ngiye kuri komine
Mpatanga ituro
Mpata itungo
Ngiye kwa padiri
105.Mbura aya divayi

Ibya rya dini ryanjye
Biba nk'idingidi
Nyamukobwa yitahira uko!
Kandi nkubu mfuye
110.Za missa zose bazisibya

Mayibobo bagakarabya
Ibyaha bakabyihana
Bakarya umubiri wa Kirisitu
Nako ni uwanjye
115.Kuko ni njye

Waba ubahuruje mbakarabije
Ngo baze banjijishe.
Nako bajijishe intumbi
Kuko njye
120.Nabatahuye bugicya.

Ese nk'ubu mfuye?
Ibiseke byo Ku rusengero
Byasendera bigasaba amaturo?
Cyangwa byajumarirwa
125.Aka mukobwa wa Sharangabo

Bicikwa n'umwuma?
Kandi nk'ubu mfuye
Inyandiko zose nandikaga
Zagurwa kurenza urwagwa
130.Imbuga nkoranyambaga

Amafoto agacicikana
Woshye umwicanyi!
Ese nkubu mfuye
Urwengero rw'ino
135.Rwazituma Ngororero?

Bakabaga bihogo
Bakayigabagabana woshye
Rayon yatsinze APR!!
Nk'ubu mfuye
140.Ibimonyo n'ibishorobwa

Byacinya akadiho
Ndetse bikanaceza
Kuko amasaziro yanjye
Niyo mariro yabyo.
145.Kandi nkubu mfuye

Abacuruzi b'amasanduka
Ibyishimo byabasaba
Bagatera aleluya
Kuko uwiteka
150.Yaba agoboye igaburo.

Nkubu mfuye
Abakozi b'irimbi
Baririmba bahimbaza
Benewacu nabo
155.Bakarira bandirira.

Nkubu mfuye
Ya myenda yose
Imwe Ndamiye Andimo
Ninde yayiriha?
160.Ese nk'ubu mfuye?

Ko nta n'ikiruri
Ngira inaha
Ngo yenda bakigurisha
Imyenda ndimo banki
165.Ninde wayiriha?

Cyangwa nabo
Bateza cyamunara
Umuhungu wanjye muhahano?
Ese nk'ubu mfuye
170.Bamwe banyise imbwa

Imbwebwe nyakabwana
Ese ubwo baza kumpamba?
Oya byakwita guhamba Imbwa
Kandi ni ugukora ubusa!!!
175.Ese nk'ubu mfuye

Nanjyanwa i Rusororo
Ni i Nyamirambo se?
Cyangwa najyanwa i Nduba
Nk'indi myanda yose?
180.Cyangwa umurambo wanjye

Nawo Wahera
mu buruhikiro bw'ibitaro?
Watinda ugashyingurwa n'ibitaro
Nk'imwe njya numva baranga?
185.Ese nk'ubu mfuye

Ko ndora ndaha
Mu miruho
Nabuze amahaho
Ngo ngere ku ngingo
190.Nibura mfindafinde

Uwo dusa!
Ese nk'ubu mfuye
Bampambana ikara
Cyangwa ni Gaze?
195.Ko numva aribyo byateye?

Ese nkubu mfuye
Naba inkuru nyamukuru
Ibinyamakuru bikanyandika?
Bikanyandikaho inkuru
200.Zuzuye amakabyankuru?

Kandi nk'ubu mfuye
Bakaroresha imipira
Bakandikaho ibisigo
Bimwe bisumbya
205.Ibya Nyakayonga uburyohe?

Woshye ari ukumponga.
Bakibagirwa ko umupfu atabona
Atabasha gusoma
Ubwo butumwa bumutaka.
210.Ese nk'ubu mfuye

Imihanda za Buganda
Ruhango na Ruhande
Kigali na Kigali Ngali
Imodoka zaba uruhuri
215.Woshye inama ikomeye yabaye!!

Ese nk'ubu mfuye
Amatangazo yo kubika
Bayandika bakayakwirakwiza
Ku maradiyo naza Tereviziyo?
220.Bagatumaho aba he n' aba he?

Ese nk'ubu mfuye
Barara ikiriyo
Mu gihe
 bagitegereje ko bucya
225.Igitiyo kigakora Akazi?

Ngasubira iya butaka
Aho naje nturuka?
Ese bacanga amakarita
Bagatanga bagakina?
230.Cyangwa Bose bafata ibitabo

Naya mateshwa
Amwe yose nanditse
Bakibuka kugenzura byose
Kimwe ku kindi
235.Ntakiri muzima?

Wabona nk'ubu mfuye
Abo nabonaga
Bamaze kunsiga
Bakwigora bakaza
240.Bakifatanya n'abandi kurira

Bakanaboraga cyane
Woshye bankundaga
Kandi nk'ubu mfuye
Ahari mu rugo
245.Imbangukiragutabara zahita zihagera

Aho gushyashyana bashyingura
Bagashyira nzira
Ngo bajye
Gupimisha umurambo
250.Bamenye icyawishe

Kabishywe umurambo
Basanze wishwe
N'ikintu kidakomeye
Uhabwa amahirwe ukazuka!!!
255.Ese nk'ubu mfuye?

Bene ijuru banyijujutira?
Bagata ikuzimu
Bene Rusenzi Rusuferi
Ngasanga ipanu ipanze
260.Ngo bankarange bindenge

Bantoze menyere
Inturo yanjye nihitiyemo!?
Cyangwa nk'ubu mfuye
Nasanga abacuranzi
265.Bo kwa nyagasani

Bamwe batari Kinga Bluez
Batari Kesho band
Batari ba bana bo ku Nyundo
Bambaye biteguye.
270.Bambariye gutarama?

Injyana nziza
Zigaherekezwa n'imivugo
Bakaririmba mu majwi yabo
Amwe meza
275.Atari aruto,atari baze cyangwa tenoro.?

Cyangwa nk'ubu mfuye
Nasanga abasore
Ba Rusuferi
Bashatse ibishari
280.Bakusanyije ubuhiri

Ngo bandyoze inshuro
Natokesheje shebuja
 shitani uwo
Ese nk'ubu mfuye
285.Ku munsi w'urubanza

Mbaye arinjye ubanza
Nabona umwunganizi
Cyangwa byahwana
Nkaruma gihwa?
290.Habe no kujurira

Ifungwa ry'agateganyo
Nkaba nka Rubebe Noseni uriya?
Mana mfuye ubu
Byaba bipfuye
295.Imishinga yanjye yose

Yashonga ikanashirira
Nashinyagurirwa nkanashahurwa
Ngaho nguriza iminsi
Nguhaye iyi nganzo
300.Uyigire ingwate

Igihe nikigera
Rwose uzayisubize
Gusa amasezerano nyasinyeho
Nindambirwa iyi si
305.Sinzakubwira uzabyibwira

Nubona nsabye penetensiya
Ngakorerwa ugusigwa kw'abarwayi
Nkiyegereza kiriziya
Ushatse uzaze unjyane
310.Hahandi iwawe

Kuko rutindi rupfusha uriya
Tuzirana kubi
Kuko mvuga
Buri kimwe cyose
315.Urumva ntitwashobokana.

Iby'uriya muriro we
Ndabizi kandi ndakuzi
Umunsi warakaye
Ikuzimu uzahagusha amahindu
320.Aho kuba ibishirira

Hahinduke igishanga
Maze cya shitani
Ukijyane kugifunga
Twongere kwiyunga
325.Mbone Shakuru afite ishapure

Na Ally aririmba aleluya
Ndabishaka mwami
Niba kandi mbirose nkangura
Umpe ibyo mvugurura
330.Kuko ibyo mvuga warabimpaye.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER

2 comments: