Saturday, August 26, 2017

Amarira ya Mabukwe






































Umuvugo: Amarira ya Mabukwe

Nyobotse inganzo
Nyobye ingamba ahari!
Mbonye aho mpera
Ahari iyi niyo mperuka!
5.Mumpuririze naziwe

Ndikabakaba nkibura
Amarira arandera
Aka ni akaga
Ndi mu gahinda sinahiriwe
10.Ndi mu kababaro nituriye mu kabande.

Iwacu i Rwanda
Sinahaburiye byose!
Nahaboneye byinshi
Nahaburiye Mama
15.Gusa nahaboneye mabukwe.

Namukundiye umukobwa
Aca bugufi turacudika
Ancira incuro
Ambuza kuba incike
20.Amfata nk’umwana.

Gusa icyo atamenye
Ni kimwe ntamennye
Nirya banga
Naburiye ibango
25.Nabangiye ingata rikangarika.

Ahari bambe
Uko abirindura indoro
Andora mu birori
Nambaye nk’ingeri
30.Nivuga imyato aranshima!?

Atazi ko ndi mu kato
Mu bwato buzira imiteto.
Uwamuha amafoto
Yaturika akarira
35.Amarira ya mabukwe

Yangana inyanja
Avunguriwe ko bamvangura
Umukobwa we
Atanyikoza ntamunoza
40.Nsa nk’ubusa kuri we.

Mabukwe nyabusa
Nako mawe!!
Kuko Gaa si nkir’ umukwe
Ntibishoboka  gaa  ntibigikunze
45.Bangaye umubyimba ngo ntamubyibuho !!

Nakaguhaye ikamba
Rigahamya ubuhangange bwawe
Rigashimangira ko ushoboye
 Ko wabyaye nyamusaninyange
50.Nyamuseka zigashoka.

Ntibishoboka shenge
Nakunze utankwiye
Uwakunzwe rugikubita
Agateteshwa bitangaje
55.Ayanjye nayaterura,

Natangira kumutomora
Akabifata nk’ibitabapfu.
Mabukwe mwiza
Narashize ndi ubushwange
60.Narashengabaye ndi ubushire

Narahinze birahomba
Sinkwiye imbabazi
Nateye nta butasi
Nicyo gituma
Nsuherewe ntagusiba
65.Nkaba nsaze nsimbuka.

Mbega  Isi!!
Mbega isayo!
Mbega iseseme !
Mbega isuri nisanzemo!
70.Mbega inzira inzonga

Ese aho umunsi
Witonze ukabitahura?
Ese uzabyakira
Ko njye bitankundira
75.Nihorera mu marira?

Umunsi wamenye neza
Akari mu nda y’ingoma
Nizi ngorane zinguguna
Uzambabarira se mbimenye?
80.Ariko se umva nanjye!!

Naho utambabarira
Uzambe hafi
Ahari ka kagwa
Kankiza aka kaga!!
85.Dore bambe mabukwe

Hari umunsi mubi
Nzakwikubita imbere
Ukimbona ukamburira imbabazi.
Hari igihe ntazi
90.Uzumva ibisa nk’amahomvu

Mawe mabukwe
Ntuzamfate nk’agakeca
Niburiye agaciro
Buri uko nicaye
95.Ndacira bikanga

Nkamira nkababara
Buri uko ndose
Undi imbere
Umbaza uko byaje
100.Ibyo gukunda ikinege cyawe.

Inzu iyo y’iwawe
Ivuga yabivuga
Ibika nakorwa n’isoni
Kuko niho honyine
105.Hari igitembo cy’amarira yanjye.

Icyo wita uruganiriro
Cyabaye nk’ikiyaga
Kimwe cy’amarira.
Ese umenye ko
110.Buri uko ugiye

Intero iba ntunkoreho?
Wankorera iki?
Wampeza se?
Buri uko nje
115.Nkijunjamira inyuma y’urugo?

Ndi mu gatereranzamba
Mu rugamba mbabazwamo
Gusa agatsinda!
Ubitsikamiwemo arazira agatsi
120.Ararira agahogora

Gusa nta kirengera
Nta n’ingemu,
Iwabo ku ivuko
Nsa nkuwahaciye ingando
125.Ndamujujubya buri joro.

Mawe mabukwe, sinagusaba imbabazi
Ndi intumva butwi!
Nitwikiriye cya cyizere
Nkuzubariza umwana
130.Gusa nanjye sinjye ahari ni umwaku.

Ibi byose by’umwanda
Byo gushaka ibidashoboka
Ngo umbere mabukwe
Waransezeranyije kuzandera
135.Humura ndabirambiwe

Ubu kandi ndabirangije
Reka ngende
Nipfumbate nipfire
Nubwo bwaki
140.N’ubworo bwo kutakubona

Bizanshengura ngashengabara
Igihe n’iki
Ngo ntange amahoro
Mweze amahore
145.Impundu zongere

zivuge mpore.
Mbe kana ka mawe
Si ukutagutinya gaa!!
Birya byose si ukukubahuka
Umbabarire mbeho
150.Umbikire imbabazi

Nagosoye ntaroye neza
Icyerekezo cy’umuyaga.
Icyaha ni gatozi
Ntuzabihore ababyishimiye
155.Batazi imvano yabyo

Amarira ya mabukwe
Azangana inyanja
Umunsi yamenye iby’inyambo ye!
Azarenga asendere
160.Inzuzi zose n’imigezi,

Umunsi namubwiye akari I Murori
Nkamubwira akasongoye ihwa
Ahari cya gikuta
Azakikubita imbere bahwane!!
165.Azumva ntawundi duhwanyije ubugome

Amarira ya mabukwe
Igitangaza I Rwanda
Umunsi isuri izarusura
Urungano rwa mabukwe
Rukamvugiriza induru
170.Bansabira ngo ndindire

Bamvuma ngo mveho.
Gusa uwo munsi
Nzashenguka nshire
Nsharire nshirire
175.Nibaze impamvu navutse.

Amarira ya mabukwe
Ni agahomamunwa babyeyi!!
Mawee mabukwe
Nawe Mana umenyera intaho
180.Gira untirure ntarandavura

Ntarabona amarira yabanduta
Ngashinjwa ibyaha ntahamagaye.
Wowe mawe mwiza
Ukanambera mabukwe mu ntekerezo
185.Reka nanzure ngende

Nce iyi nzira
Gusa kuri wa munsi w’ibirori
Nibakwambika ikamba
Rihamya ko wabyaye umukobwa
Naba ndi ino cyangwa ntahari
190.Uzongorere uwo mukobwa

Uti’’ uzubakire urugo rwawe
Ku rukundo rungana rwarundi
Wa musizi wasaze yagukunze.
Ngaho mama mabukwe
195.Kabeho ukunzwe.

Reka gasizi nanjye
Ubusazi bwanjye
Nsubikire aha
Nisubirire ku isoko yanjye                   
200.Imwe y’amarira.

UMUSIZI TUYISENGE OLIVIER
UMWAKA NAHIMBYEMO UYU MUVUGO NI 2017










No comments:

Post a Comment