Wednesday, August 16, 2017

Amarira Nkaya


Nguwo Mukarubega Rosine natuye icyo gisigo







































Umuvugo: Amarira nkaya!!


Hari umunsi
Usumbya ububi icyaha!
Ugasumbya ububi icyasha!
Ugasumbya ububi icyena!!
5.Umunsi utera amarira nkaya

Hari umunsi w’icuraburindi
Ikirere kjimye
Ijuru ryijuse
Ijabo ryajumariwe
10.Ninayo nkomoko yiyi nkongi

Iyi inkwiriye uyu mubiri wose.
Ndoye hino
Nkarora hakuno
Mbura nyir’imisango
15.Ndasara ndasizora

Muvuga mu izina bidakwiye
Nti arihe Sekaganda Noseni?
Nti arihe Bazitete Adoziya?
Baramfata baramfubika
20.Nkibaza impamvu batari aha!

Ngo bafate impano
Bampere impamba n’impanuro
Umukobwa mwiza
Mukarubega Umukundwa
25.Azazibuke no mu busaza

Nuko nkiri muri ayo
Mbona Rubimburirangabo
Inkuba yesa
Arangannye aranganiriza
30.Ati witayanjwa batabarutse hambere.

Nkiri muri iyo
Numva ijwi ryiza
Risa nkirivugira kure
Mu bwami bw’ijuru
35.Riti “hafi yawe aho hari ibarwa

uyisome usubire
Untangire ubutumwa
Umbwirire Fifi
Ko twagiye tutamwanze
Bitakunze ko tugumana
40.Gusa urukumbuzi muri twe ruragurumana”.

Mukarubega maa!!
Uri umwete nitayeho
Dore wakuze wanakowe
Gusa urungano rwawe
45.Rurakurora rwakomerewe

Ruribaza ikibi cyaguteye
Kikagutera guhitamo
Kubata mu bitaramo
Ukaba wigendeye
50.Iyo batazi

Mbe maa!!!
Nyoko yari inyamibwa
Asa n’inyambo
Yashinyirije agushaka
55.Umuvuna uvuka

Nonese bambe!
Ko ndora wasaze wasizoye
Aho kwa nyina w’undi
Uzaharara ntuzirara
60.Ukibagirwa ko nyina wundi ataba nyoko?

Ese ibyivugo bya Gashumba
Musaza wawe
Umwe uberwa n’ibisage
Ntibikikunyura maa?
65.Wabigaramye wahakanye?

Ariko abana bubu yee!!
Nkubana Ngarambe uwo niwe ugukuye
Aho wavukiye
Ukahamenyera kuvuga?
70.Ukahivurugutira mu ivumbi!?

Aho ntunyurwa manuma maa?
Gusa wagenda wagira
Uzibuke rwa rwenya rw’ino
Unyaruke dutarame
75.Dore nubundi ugiye ntawe ugutumye

Umusaza ukubyara
Yampaye aka kabarwa
Reka ngasome
Nkureke nawe wisomere
80.Uwo waturushije twese.

Ndarora undora nabi
Utanantuka ndabona udaseka!
Gusa wifunga isura
Igitego cyawe sinagitutse
85.Nakari kandimo maa!!

Ya barwa ya So
Nayisomye nyisukamo amarira
Gusa reka nawe ngucire
Ku mayange.
90.Yateruye ati!!

"Hobe kana kanjye
Duherukana burya
Mu mirabyo n’inkuba
Mu marira n’imirambo
95.Mu gihugu kibi

Cyari cyuzuye ibizira
Ubuzima bw’abazima
Buzima buri joro n’amanywa!
Amata atagira gitereka!
100.Umututsi atagira gitura!!

Gusa bambe
Nurira ntumpore kuba gitera
Umpore ikibintera.
Nabonye ubutumwa
105.Bwuko wakuze wanakowe

Ibyishimbo biransaba
Gusa ishavu rwo gashira
Rirampubuza rimpamya mu gihumbi
Rinyibutsa ko ntahari
110.Ngo unyambike rya kamba

Gusa dore nyoko weee
Yarize yahogoye
Nahojeje yanze
Gusa arantumye ngo
115.Ka gaseke kamwe kakabaye ake

Ugahe uwo gakwiye
Gusa ahubwo we reka
Akwihere akakugomba
Nyoko yantumye ngo
Umugabo ni umugaba
120.Nagukora ntuzikanyaze

Dore yagukoye
Nagusaba ibisusa
Ntuzamuhe isogi
Nafunga isura
Uzahore uri nk’isugi
125.Imbere y’amaso ye!!

Uzamusasire ya sano mudasangiye
Umusegure ya nseko
Umurinde inzara n’inzingo
Azakubera inzozi nziza iteka
130.Nta marira nkaya

Uzamukinge icyibi
Umukurikize icyubahiro
Azakubera icyuzuzo
Kimwe kizakwizihira
135.Kugeza mu gusaza kwanyu

Kandi ngo yagusize nk’akanyange
Uramenye ntuzatege nk’akanyenzi
Ibya nyoko nibyo.
Gusa iyi baruwa yanjye
Reka nyisoze
140.Nsaba Ngarambe

Uwo muhungu
w’amasoso nk’aya Musinga
azamenyere igikobwa
agikunde agikomereho
145.akimenyere inkanda ikannye neza

Ngiyi inkomoko y’amarira nkaya.
Mbe Rosine
Rubibi rubereye ibirori
Nawe Ngarambe
150. ruhanga rubereye ibisage

Iwanyu hazazire ibizira
Guhangana bibe kirazira
Iwanyu amata azahore avuna imitozo
Kirazira gucunda murigata inzindaro
155.Kandi Mukarubega

Indoro izahore ariyo
Ujye ucunda
Nucutsa woze ibisabo
160.Niyo mitsindo y’igisebo

Kandi nkwifurije
Kuzahorana ibyona n’ibyonona
Inabi izanambe
Ubukungu busagambe
165..Muzabyare hungu na kobwa

Gusa Fifi
Uko uzajya uryama
Ujye wigaya wiganyire
Wibuke ko Uwantege Blandine,Uwicyeza Juliette
170. Na Kayitarire Violette

Bene nyoko
Bazagukumbura bikomeye
Amarira akabatemba ku maso
Kuko ntibagishoboye kukubuza
Kujya iw’abandi!

tuzagukumbura cyane
Ujye wibuka
Ko uwo musore uje ejo
Wamurutishije uwakurwajije
180.Akakurera ugakura

Ngaho Rosine
Baho bambe
Imbabazi zo ni ntazo
Gusa nkwifurije ishya n’ihirwe
Mu mirimo yawe mishya
185.Yo kurera no kurara wumva abarira.









No comments:

Post a Comment